Amatora ya perezida mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi usanga amahanga, imiryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta ayahanze amaso ibyo bigakurikirwa na raporo zinyuranye zivuga uko amatora yagenze.
Mu bihugu by’Afurika ubuyobozi bwishimiwe n’abaturage akenshi usanga bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba kimwe n’ibihugu by’ibihangange ku isi bitishimiye ubuyobozi bukorera abaturage kandi bwita ku nyungu rusange za rubanda.
Ngarutse mu Rwanda, siniriwe mvuga iterambere rimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 23 jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Iyo ukurikiranye itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubona ubuhamya bw’abiteje imbere babikesheje ubuyobozi bwiza.
Ugereranije u Rwanda rwa mbere ya jenoside yakorewe abatutsi usanga rutandukanye kure n’urwa nyuma ya jenoside kuko ubumwe n’ ubwiyunge ndetse na Ndi Umunyarwanda byashyizwe imbere abanyarwanda bongera kubana, gushyirana, gutabarana n’ibindi.
Ibikorwaremezo birimo amashuri aho abana bigira ubuntu muri gahunda y’uburezi bwibanze bw’imyaka 12, ibigo nderabuzima n’ibitaro, amashanyarazi hirya no hino mu gihugu ndetse abanyarwanda 70% mu mwaka wa 2018 bakazaba bafite umuriro w’amashanyarazi, imihanda, itumanaho n’ibindi byagiye bigerwaho.
Ntawabura kuvuga ko ishoramari ryorohejwe mu Rwanda, bigatuma umubare w’urubyiruko rubona imirimo ndetse hakabaho no koroherezwa kwihangira imirimo binyuze muri gahunda ya Kora Wigire n’ikigega cya BDF gifasha urubyiruko n’abagore kwaka inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse.
Si ukwibanda ku bimaze kugerwaho kuko ni ibigaragarira amaso, ahubwo reka ngaruke ku matora ategerejwe mu kwezi kwa Kanama 2017, n’icyo urubyiruko rwakora kugira ngo amatora azagende neza.
Nkuko nabivuzeho nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu hari raporo zitangazwa zigasobanura neza uko amatora yagenze.
Izo raporo zishingira ku bintu byibanze birimo ubwitabire bw’abatoye, niba amatora yararangiriye ku gihe cyateganijwe, ko ibikorwa byo kwiyamamaza byakozwe neza nta kavuyo kabayeho kimwe no kwibasirana kw’abakandida, umutekano mbere na nyuma y’amatora ndetse no ku munsi nyir’izina w’amatora, ko byagenze neza.
Urubyiruko rwo mu Rwanda kimwe n’uri hanze ku mpamvu zitandukanye, rukwiye kwita kuri ibi no gusigasira ibimaze kugerwaho kugira ngo igihugu gikomeze ku iterambere riganisha mu cyerekezo 2050 nkuko bikubiye muri gahunda ya guverinoma, rukitabira kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, gutorera igihe, gutegerezanya umutuzo mwinshi itangazwa ry’uwatsinze amatora, kurwanya uwo ari we wese washaka ko amatora atagenda neza by’umwihariko ku bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nka facebook, twitter, instagram n’izindi mbuga.
Jean Paul Kayitare