Nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza, igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle, bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Canada hafite amateka yihariye ku Bwami bw’u Bwongereza.
Igikomangoma Harry na Meghan barushinze tariki ya 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor ahari hateraniye abarenga ibihumbi ijana. Mbere y’ubu bukwe hari amakuru yavugaga ko ukwezi kwa buki bazakurira muri Afurika mu bihugu nka Namibia, u Rwanda na Botswana.
TMZ yatangaje amakuru mashya ko Harry n’umukunzi we bagiye kurira ukwezi kwa buki muri Fairmont Jasper Park Lodge ihereyeye mu gace k’ubucuruzi ka Jasper National Park, mu Ntara ya Alberta mu Burengerazuba bwa Canada.
Aha Meghan na Harry bazarira ukwezi kwa buki hari ibintu nyaburanga bitandukanye birimo ibiyaga birenga 600 n’inzuzi, ibibaya bikurura ba mukerarugendo n’ibindi. Ntihatangajwe igihe nyacyo aba bombi bazaba bagereye muri Canada.
Ikinyamakuru Glamour cyo cyatangaje ko Harry na Meghan bagiriwe inama yo kugira ibanga bimwe mu byerekeye uru rugendo, bitewe n’umutekano wabo no kwirinda gushyira ahagaragara ubuzima bwabo bwite.
Bamwe mu baganiriye na TMZ batangaje ko umutekano wabo uzaba urinzwe bikomeye, kuko inzego zishinzwe umutekano z’u Bwongereza n’iza Canada ziteguye guzafatanya mu kubarinda.
Harry na Meghan bagiye kurira ukwezi kwa buki mu hoteli yubatse rwagati muri Pariki ya Jasper National Park. Aha hafite amateka akomeye, hakunze kuruhukirwa na bamwe mu bayoboye Ubwami bw’u Bwongereza. Nko mu mwaka 1939 Umwami George VI n’umwamikazi Elizabeth uyu akaba ari nyina wa Elizabeth II barahasuye.
Muri Kamena 2005, Elizabeth n’igikomangoma Philip nabo batembereye muri iyi pariki.
Mu mwaka 1954 amashusho ya filime yiswe ‘River of no Return’ yakozwe na Marilyn Monroe na Robert Mitchum yafatiwe muri ako gace nyaburanga ko muri Canada.
Igikomangoma Harry n’umugore we bagiye kuruhukira muri Canada, mu gihe kuri Markle we asanzwe asobanukiwe neza ubwiza n’uburanga bw’icyo gihugu kuko yagikoreyemo ibikorwa bye byo gukina filime mu bihe bitandukanye.