• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Editorial 18 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Icyegeranyo cya Human Rights Watch cyagiye ahagaragra kuri uyu wa kabiri, kariki 18 Ukwakira 2022, kirashinja igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), guha intwaro, ibiribwa, imiti n’imyambaro imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ku isonga hakaza FDLR y’abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Human Rights Watch ubundi ikunze kwirengagiza amahano FDLR ikorera abaturage ba Kongo, harimo kubica, kubasahura no gusambanya abagore ku ngufu, irashingira ku buhamya bw’inyeshyamba za FDLR zivugira ko FARDC iyitera inkunga, kugirango nayo iyifashe kurwanya umutwe wa M23. 

Abo batangabuhamya batanze urugero ko nko ku itariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka, FARDC yashyikirije abarwanyi ba FDLR bafite ibirindiro ahitwa “Kazaroho” muri pariki y’ibirunga, amasanduku menshi y’intwaro. Ibi ngo byari nko kubashimira, kuko mu mezi 2 yari ashize(muri gicurasi), FDLR n’inyeshyamba za CMC/FDP, zafashije FADRC kubuza M23 kwigarurira ikigo cya gisirikari gikomeye cya Rumangabo.

Mu nama yabereye ahitwa Pinga muri Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 08 n’iya 09 Gicurasi uyu mwaka, yanitabiriwe n’abasirikari bakuru benshi ba FARDC, bayobowe na Col. Salomon Tokolonga  ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri”regiment” ya 3411, imitwe irimo FDLR yiyemeje gushyira hamwe igafasha FARDC guhangana na M23. Indi mitwe yari muri iyo nama ni APCLS iyoborwa na Janvier Karairi, CMC/FDP ya Dominique Ndaruhutse bakunda kwita”Domi”, NDC-R  ya Guido Mwisa Shimirai na Nyatura ANCDH/AFDP itegekwa na Jean-Marie Bonane.

Benshi mu bategeka iyi mitwe bafatiwe ibihano n’Umuryango w’abibumbye kubera ibyaha by’intambara, ariko Leta ya kongo ikarenga igakorana nabo.

Col. Tokolonga yemereye Human Rights Watch ko yitabiriye iyo nama koko, nubwo ahakana ibyayivugiwemo. Nyamara abo bari kumwe muri iyo nama, barimo n’abakomeye muri FDLR, bahishuye ko aribwo hashinzwe ikiswe”Forces amies”, ni ukuvuga ihuriro ry’imitwe yiyemeje gutera ingabo mu bitugu igisirikari cya Kongo.

Iki cyegeranyo cya Human Rights watch kije nyuma y’aho Perezida Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ugira isoni nke, abeshyeye isi yose mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ubwo yatinyukaga kuvuga ko FDLR itakibaho, isigaye ari “baringa u Rwanda rwitwaza kugirango rutere Kongo”!

Abategetsi ba Kongo bahakana ibigaragarira buri wese, birengagije ko utatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Si ubwa mbere hasohotse icyegeranyo gishinja Leta ya Kongo gukorana bya hafi n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, kuko muri Nyakanga uyu mwaka n’impuguke za Loni zasohoye raporo itunga agatoki abasirikarui bakuru muri FARDC gutera inkunga uwo mutwe wajujubije inzirakarengane z’Abanyekongo.

Ibyo birego byateye isoni Perezida Tshisekedi, maze mu kwezi gushize avana Gen. Cirimwami ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y’Amajyaruguru, nyamara aridegembya i Kinshasa, aho gukurikiranwaho uruhare rwe mu gufasha imitwe yica abaturage.

2022-10-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 17 Apr 2017
U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

U Rwanda rugiye gutanga impapuro zita muri yombi Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 25 Dec 2017
Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Editorial 07 Aug 2023
Perezida Trump yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije amasengesho yo gusengera Amerika

Perezida Trump yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije amasengesho yo gusengera Amerika

Editorial 09 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri
POLITIKI

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Editorial 13 Mar 2019
Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain
Mu Rwanda

Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain

Editorial 14 Mar 2017
Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma
HIRYA NO HINO

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Editorial 01 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru