• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Ubwanditsi 13 Mar 2019 POLITIKI

Ibigo byahawe iyo nkunga ni Collège de Bethel (APARUDE) ryo mu Ruhango na Samaritan International School ryo mu karere ka Nyagatare akazabifasha kongera inyubako zinyuranye byari bikeneye.

Ikigo cya Collège de Bethel cyigisha imyuga, cyahawe asaga miliyoni 74Frw ngo akazagifasha kubaka inzu y’uburyamo bw’abakobwa bagera kuri 600 biga muri icyo kigo kuko ngo ntaho bari bafite hahagije, na ho ikigo kindi gihabwa asaga miliyoni 61Frw kizubakisha ibyumba by’amashuri bitatu, icyo kwigishirizamo ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Collège Bethel wasinye ku masezerano y’iyo nkunga, Jean Marie Nkurunziza, yavuze ko yari ikenewe kuko abakobwa batagiraga aho barara bose.

Ati “Dufite abanyeshuri barenga 1200 barimo abakobwa 600, ariko abakobwa bose ntitwabashaga kubacumbikira ku buryo hari abo twakodesherezaga hanze. Iyi nkunga rero ije gukemura icyo kibazo bikazanatuma twongera umubare w’abakobwa biga imyuga nk’uko na Leta ibishyigikiye”.

Uretse inyubako, iyo nkunga izanadufasha kugura ibitanda 200 byo kuyishyiramo ndetse n’ibindi bikoresho by’abashinzwe abakobwa, iyo mirimo yose ngo ikazaba yarangiye mu mezi atandatu.

Umuyobozi w’ishuri rya Samaritan International School riherereye mu murenge wa Karangazi, Kabasinga Fatier, avuga ko yishimiye iyo nkunga kuko ibyumba by’amashuri byari bikenewe.

JPEG - 278.3 kb
Amb Takayuki Miyashita ahererekanya ayo masezerano na Mme Kabasinga

Ati “Twari dufite ibyumba bitandatu byonyine kandi tugomba kugira icyenda kugira ngo abana bige kuva mu kiburamwaka. Ikindi nta cyumba cy’ikoranabuhanga twari dufite kandi abana baba bagomba kuryiga nk’uko biri muri gahunda ya Leta, turashimira cyane Ubuyapani kuko busanzwe budufasha”.

Iyo nkunga kandi ngo izafasha iryo shuri kubaka inzu mberabyombi (salle polyvalente), ubwiherero ndetse no kugura ibigega byo kubika amazi bibiri.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita wasinyanye amasezerano y’iyo nkunga n’abayihawe, yavuze ko igihugu cye gikorana neza n’u Rwanda kandi ko iyo mikoranire izakomeza.

Ati “Dushyigikira u Rwanda mu mishinga rwihitiyemo, ntabwo dutegeka ibyo duteramo inkunga, ubwo ni bwo buryo dukorana n’u Rwanda kandi tuzabikomeza, igikuru ni uko bigirira akamaro abaturage. Nishimiye iyo mikoranire kandi nizeye ko abaturage bafata neza ibyo bagezwaho”.

Mu myaka 21 ishize, Ubuyapani bwateye inkunga imishinga 95 mu rwego rw’uburezi, amazi, isuku n’isukura ndetse no mu buhinzi.

2019-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sudani y’Epfo: Abakozi 10 ba Loni baburiwe irengero

Sudani y’Epfo: Abakozi 10 ba Loni baburiwe irengero

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Ubwanditsi 01 Apr 2024
Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 12 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw’impamvu ze bwite
Amakuru

Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA yeguye kuri uwo mwanya kubw’impamvu ze bwite

Ubwanditsi 19 Apr 2023
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere
Mu Mahanga

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

Ubwanditsi 21 Feb 2017
Itsinda ry’abapolisi bo muri Malawi  mu rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Itsinda ry’abapolisi bo muri Malawi mu rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 21 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru