• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Editorial 28 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu nama y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Gashinzwe Amahoro n’Umutekano, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopie ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018, yibanze cyane ku kibazo cy’iterabwoba, Perezida Kagame yakigarutseho avuga ko n’ubwo kugikemura bigoranye ariko bishoboka.

Perezida Kagame avuga ko muri Afurika hagaragara impamvu z’iterabwoba kandi na none hakaba n’izindi zituruka hanze ziryongera harimo n’impamvu y’abimukira , gusa agashimangira ko bishoboka gushakirwa umuti.

Avuga ko ubu abakora iterabwoba baturuka mu bihugu batsinzwemo, bakajya kurihembera mu bindi, yagize ati “Abakora iterabwoba baraturuka mu bice batsinzwemo ku rwego rufatika nka Syria, Iraq, barashakisha aho bakwihisha ngo bahakorere bagere ku ntego. Urwo ruhurirane rurarushaho gukomeza ikibazo.”

Perezida Kagame avuga ko umuti w’ibi bibazo mbere na mbere ari ukwishyira hamwe kw’ibihugu, bigashaka umuti w’ikibazo bigihereye mu mizi.

Ati “Dukeneye kujya ku mizi y’ibi byose tukareba hejuru y’ibyo uko ibihugu byakwishyira hamwe, bigasuzuma bihereye mu mizi y’ikibazo, impamvu zituma kigorana ariko tukanashyira imbaraga zacu hamwe”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa ukomeye muri ibi bikorwa byo guhashya iterabwoba kandi rufatanyije n’ibindi bihugu biri muri uru rugamba.

Iki kibazo cy’iterabwoba, Perezida Kagame avuga ko gikomeye ariko ko cyakemuka, ati “Ntabwo ntekereza ko ari ikibazo kitakemuka nubwo gikomeye cyane. Ariko dushobora guhuza imbaraga, hari amakuru y’iperereza aba ahari dushobora gusangira, ubundi hakagira igikorwa duhereye kuri ibyo.”

Iyi nama yibanze ku kibazo cy’iterabwoba, yabanjirije Inteko rusange ya 30 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU),  itangira kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Iyi nama iraba iyobowe na Perezida Kagame, ibiteganywa kuyikorerwamo no itorwa ry’ubuyobozi bw’inama y’inteko rusange ndetse n’umuyobozi wa AU mu mwaka wa 2019.

2018-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Tribert Rujugiro aragera ikirenge mu cya Cecil Rhodes

Editorial 04 Feb 2019
Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Editorial 04 Apr 2025
M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Editorial 16 Jun 2022
AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

Editorial 09 Jan 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    November 6, 20186:50 am -

    Ararota kumanywa kinaramukomereye

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame
Mu Mahanga

U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

Editorial 11 Sep 2016
Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda

Editorial 16 Apr 2019
RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba
HIRYA NO HINO

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Editorial 20 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru