Mu nama y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Gashinzwe Amahoro n’Umutekano, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopie ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018, yibanze cyane ku kibazo cy’iterabwoba, Perezida Kagame yakigarutseho avuga ko n’ubwo kugikemura bigoranye ariko bishoboka.
Perezida Kagame avuga ko muri Afurika hagaragara impamvu z’iterabwoba kandi na none hakaba n’izindi zituruka hanze ziryongera harimo n’impamvu y’abimukira , gusa agashimangira ko bishoboka gushakirwa umuti.
Avuga ko ubu abakora iterabwoba baturuka mu bihugu batsinzwemo, bakajya kurihembera mu bindi, yagize ati “Abakora iterabwoba baraturuka mu bice batsinzwemo ku rwego rufatika nka Syria, Iraq, barashakisha aho bakwihisha ngo bahakorere bagere ku ntego. Urwo ruhurirane rurarushaho gukomeza ikibazo.”
Perezida Kagame avuga ko umuti w’ibi bibazo mbere na mbere ari ukwishyira hamwe kw’ibihugu, bigashaka umuti w’ikibazo bigihereye mu mizi.
Ati “Dukeneye kujya ku mizi y’ibi byose tukareba hejuru y’ibyo uko ibihugu byakwishyira hamwe, bigasuzuma bihereye mu mizi y’ikibazo, impamvu zituma kigorana ariko tukanashyira imbaraga zacu hamwe”.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa ukomeye muri ibi bikorwa byo guhashya iterabwoba kandi rufatanyije n’ibindi bihugu biri muri uru rugamba.
Iyi nama yibanze ku kibazo cy’iterabwoba, yabanjirije Inteko rusange ya 30 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), itangira kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.
Iyi nama iraba iyobowe na Perezida Kagame, ibiteganywa kuyikorerwamo no itorwa ry’ubuyobozi bw’inama y’inteko rusange ndetse n’umuyobozi wa AU mu mwaka wa 2019.
Sunday
Ararota kumanywa kinaramukomereye