Mu rwego rwo gukemura ikibazo cyatumaga abasura ikinyamakuru Rushyashya kuri internet batabasha kukigeraho, kuburyo bworoshye ubuyobozi bwacyo bwatangaje ko icyo kibazo cyakemutse burundu, kuri ubu hari gukoreshwa uburyo bubiri ‘ rushyashya.net na rushyashya.net ’ aho kuba .net gusa nk’uko byari bisanzwe.
Kuva mu cyumweru gishize Rushyashya.net yagize ikibazo, biturutse kuri Sosiyete ICAN yo muri Amerika ikora Hosting; iki kibazo kuri ubu cyaje gukemuka burundu kuko aho umuntu ari ku Isi yose ashobora gufungura rushyashya.net cyangwa rushyashya.net akabasha gusoma kuburyo bworoshye.
Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Gualbert yagize ati “ Ubu turi gukoresha uburyo bubiri www.Rushyashya.rw na www.rushyashya.net biri mu rwego rwo korohereza abasomiyi bacu aho bari hose ku Isi, buri muntu wese usura Rushyashya yayigeraho ku buryo bworoshye haba kuri ‘desktop’ na ‘version mobile’ nta kibazo kirimo.” byamaze gukemuka.
Ikinyamakuru Rushyashya cyatangijwe mu 2000, gisohoka ku mpapuro, kikaba cyarasohoraga kopi zigera ku bihumbi bine mu cyumweru.
Kuva mu 2013 iki kinyamakuru cyatangiye gukorera kuri internet nyuma y’aho ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro byahungabanyijwe n’inkubiri y’ibikorera kuri internet.
Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Gualbert