• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Editorial 05 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’umuryango udaharanira inyungu “Lawyers of Hope (LOH)” basinye amasezerano y’imikoranire agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Aya masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe na Jean Claude Rudacogora wari uhagarariye Lawyers of Hope, ni amasezerano biteganyijwe ko azamara imyaka 10, ariko impande zombi zikazajya zihura buri myaka ibiri kugirango zigirane ibiganiro bigamije kureba uko ayo masezerano ari gushyirwa mu bikorwa no kureba niba hari icyavugururwa.

Aya masezerano kandi azatuma bamwe mu bana bafite impano babarizwa mu marerero y’umupira w’amaguru ya LOH bahabwa amahirwe yo gukina mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Lwayers of Hope ifite amarerero y’umupira w’amaguru arimo abana 500 bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka 8 kugera kuri 20, aba bana bari mu marerero y’i Kabuga, Ndera, Kimisagara (amakipe 2), Jabana, Karembure, Kagugu, n’andi makipe 2 y’abakobwa.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko aya masezerano yasinywe ari intambwe itewe muri gahunda nini Kiyovu Sports ifite yo kubaka iyi kipe ihereye mu kuzamura impano z’abakiri bato nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Perezida Mvukiyehe yagize ati: “Umwaka ushize twashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi beza kugira ngo twubake ikipe nziza by’igihe gito. Ubu tugiye gushyira imbaraga mu marerero y’umupira w’amaguru kugira ngo tuzamure impano z’abana bityo twubake ikipe ikomeye by’igihe kirekire.”

Perezida wa Kiyovu Sports yongeyeho ko ubuyobozi bw’iyi kipe bufite gahunda yo gutangiza amarerero y’umupira w’amaguru hirya no hino mu gihugu.

Ikipe ya Kiyovu Sports izaha amarerero y’umupira w’amaguru ya LOH ubufasha mu bya tekinike, gutoza ndetse n’amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abana.

Ibi byose bizakorwa hubahiriza uburenganzira n’amahame arengera abana, ndetse hubahirizwa amahame n’amategeko ya FERWAFA na FIFA mu rwego rwo kubaka indagagaciro z’umupira w’amaguru mu bana n’iterambere ryabo muri rusange.

Nk’uko bikubiye muri aya masezerano kandi ikipe ya Kiyovu Sports izajya itegura amarushanwa y’aba bana mu byiciro byose nibura inshuro 3 mu mwaka. Kiyovu kandi izaha aya marerero ibikoresho birimo imipira n’ibindi, ndetse izashyiraho n’umukozi uzakurikirana ibyo bikorwa.

2021-03-05
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko

Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko

Editorial 21 Aug 2021
APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

Editorial 13 Nov 2023
Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Editorial 11 Jun 2022
Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Editorial 24 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”
Amakuru

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Editorial 01 Mar 2025
Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite
ITOHOZA

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Editorial 18 May 2017
Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe
SHOWBIZ

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Editorial 06 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru