Ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC buravuga ko ntaho yigeze ijya, abana baba aho babaga ndetse bakomeje amasomo yabo haba ayumupira wamaguru ndetse nandi masomo asazwe kuko abeshi biga kwishuri rya APE Rugunga na ETO Kicukiro nkuko bitangazwa na Muramira Gregoire.
Muramira avuga ko bazakenera ingengo y’imari ingana na miliyoni 200 zo gukoresha mu kiciro cya kabiri, Isonga ubusanzwe yari isanzwe ikoresha miliyoni 80 ariko uyu mwaka ngo bashaka ko yiyongera.
Muramira Gregoire akomeza avuga ko ubasanzwe bafashwa na Minispoc mu bijyanye n’amafaranga abeshaho abakinnyi mu buzima bwa buri munsi. Aganira n’itangazamakuru uyu muyobozi avuga ko basabwe gukora ingengo y’imari kandi ko bifuza ko yiyongera kugirango abakinnyi bazarusheho kubaho neza.
Yagize ati”uyu mwaka twakiriye abakinnyi 30 bari munsi y’imyaka 17 bazigishwa umupira ndetse bazakina na shampiyona y’icyiciro cya kabiri tukaba twarakoze ingengo y’imali nkuko Minispoc isanzwe iyidusaba nyuma ikazatugenera amafaranga”.
Muramira avuga ko ibyo byose byateganyirijwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 200 kugira ngo ibikorwa byo guteza imbere Isonga birusheho kugenda neza.
Ubuyobozi bw’IsongaFC buvuga ko burimo gushaka ikoranire yahafi nikipe yumupira wamaguru yo mugihugu cya Spain ya Barcelone kuburyo hari abana bisonga bazajya bitwara neza bazajya bajyanwa mu ikipe y’igimbeya yayo bagakomerezayo amasomo yumupira wamaguru.
Muaramira avuga ko ashimishwa no kuba ikipe y’igihugu Amavubi yigajemo abana beshi bavuye mu Isonga, akaba asanga ari umusaruro mwiza ku Igihugu kuko abana babanyarwanda batanga inkunga ikomeye mu ikipe yabo.
Isonga FC ni ikipe yashyizweho mu 2011 hagamijwe guteza imbere umupira umupira w’amaguru mu Rwanda hibanzwe ku bana bakiri bato. Iyi kipe ikaba ifitwe mu nshingano na Minisiteri y’umuco na siporo.
Safi Emmanuel