Umuyobozi w’Akarere ka Lwengo muri Uganda, George Mutabaazi, kuri uyu wa Gatandatu yasohowe nabi n’Igipolisi cy’u Rwanda mu ndege ya Rwandair azira imyifatire mibi, nk’uko byaje gushimangirwa n’Igipolisi cya Uganda mu itangazo cyasohoye nyuma yaho.
Uyu muyobozi washaka kuva i Kigali asubira muri Uganda ngo yafashwe amashusho ya video asohorwa mu ndege n’umupolisi w’umunyarwanda mbere y’uko indege ihaguruka nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chimpreports.
“Nakoze iki?”, uko niko yasakuzaga avuga abaza abapolisi bamusohoraga mu gihe abandi bagenzi mu ndege barebaga bacecetse mbere yo gukomeza agira ati: “Ese ibi birankwiriye mu by’ukuri?”
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Igipolisi cya Uganda, gisanzwe gifitanye imikoranire myiza n’Igipolisi cy’u Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu cyasohoye itangazo kivuga kuri iyo myitwarire mibi yaranze uyu muyobozi w’Umugande.
Uyu ariko mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor aho yabanje kuvuga ko ubundi yari yagiye i Burundi mu nama ariko akanyura mu Rwanda ari naho yari anyuze ataha, yavuze ko bamwibeshyeho bakamusohora mu ndege ariko nyuma baje gusanga nta kibazo afite bakamureka akajyana n’indege yo muri Kenya.
Umuvugizi w’igipolisi, Asan Kasingye yavuze ko Mutabaazi yasohowe mu ndege kubera ko yakomeje guhatiriza kwicara muri Business class mu gihe yari afite itike yo kwicara muri Economic class.
Ngo yanze gutanga umwanya nk’uko yabisabwaga biba ngombwa ko asohorwa nk’uko Kasingye yakomeje avuga.
Andi makuru ariko avuga ko Mutabaazi yari yanasinze ndetse afite urusaku rwinshi bigatuma abandi bagenzi bijujuta basaba abakozi bo mu ndege kugira icyo bakora.
Ubwo bageragezaga kumuturisha, ngo yakomeje gusakuza, abaza abakozi bo mu ndege niba bazi uwo ari we, bituma aba bitabaza igipolisi cyaje kikamusohora.
Ubuyobozi bwa Rwandair nabwo nyuma bwaje kugira icyo butangaza kuri ibi bintu bubinyujije kuri twitter busobanura ko imyitwarire ya Mutabaazi yatezaga akavuyo mu ndege, bukomeza buvuga ko Mutabaazi yashakiwe indi ndege yamutwaye nayo yahagurutse kuri uyu wa Gatandatu.
Uyu mugabo ariko ngo si ubwa mbere agaragayeho imyitwarire idahwitse nk’aho mu 2014 yigeze gufotorwa arimo gukubita abaturage bo mu karere ke abaziza kutitabira umuganda.
Nyuma yaje kwisobanura kuri uku gukubita abaturage ngo bari barimo n’abana bato, avuga ko we atita kuko yafatwa cyangwa amatora ahubwo yitaye ku itarambere rya Lwengo.
George Mutabaazi