• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Impera z’icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games

Impera z’icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games

Editorial 08 Aug 2022 Amakuru, IMIKINO

Impera z’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2022, zisize ikipe y’ingabo z’igihugu y’u Rwanda ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya yaguze bagomba gufatanya n’abandi bakinnyi mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ndetse na shampiyona muri rusange, ni igikorwa cyabereye i Shyorongi aho iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isanzwe iba.

Abakinnyi bashya berekanywe nyuma yo kubasinyisha barimo myugariro Niyigena Clement wari waratijwe muri Rayon Sports, myugariro Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali, Nkundimana wavuye muri Musanze FC, Ramadhan Niyibizi wayuye muri AS Kigali, Ishimwe Fiston wari waratijwe muri Marines FC, rutahizamu Taibu Mbonyumwami wavuye muri Espoir FC ndetse na Uwiduhaye Aboubakar wavuye muri Police FC.

Usibye aba bakinnyi bashya berekanywe kandi, hanashimiwe abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2021-2022, Ruboneka Bosco yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka, Mugunga Yves na Mugisha Gilbert bahembwe nk’abatsinze ibitego byinshi, bombi batsinze 6.

Umukinnyi muto w’umwaka muri iyi kipe ya APR FC wahembwe ni Ishimwe Pierre wagize umwaka mwiza mu gice cy’izamu, ni mu gihe kandi umutoza Adil Erradi Muhamed we yahembwe nk’umutoza umaze kwitwara neza kuba ageze muri iyi kipe.

Muri uyu muhango kandi, herekanywe Maj Jean Paul nk’ushinzwe ubuzima muri iyi kipe (Team manager), umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Pablo Sebastien Morchon.

Impera z’icyumweru kandi zisize ikipe ya Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ndekwe Felix wahoze muri iyi kipe ya AS Kigali ubwo bakiniraga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.

Muri Uganda haberaga imikino y’intoki ya Volleyball izwi nka Kampala Amatuer Volleyball Clubs, iri rushanwa rikaba ryarekuganwe na APR Volley Ball Club mu Bagabo ndetse no mu bagore iyi kipe ya APR VC yegukana igikombe.

I Birmingham mu mukino ya Common Wealth, ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball yari ihagarariwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venutse begukanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa n’u Bwongereza amaseti 2-0.

2022-08-08
Editorial

IZINDI NKURU

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Editorial 28 Jun 2024
Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Editorial 31 Jan 2023
Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Editorial 03 Mar 2021
Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye
INKURU NYAMUKURU

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Editorial 13 Feb 2019
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 19 Apr 2018
RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro
Mu Rwanda

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

Editorial 30 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru