Umukandida uri kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu cy’u Rwanda mu matora y’uyu mwaka wa 2017, Mpayimana Philippe, yahaswe ibibazo n’abaturage ubwo yageraga mu karere ka Nyamagabe aho yahereye mu Mudugudu wa Sumba, Akagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka.
Uyu mukandida akaba yakiriwe n’abantu batari benshi ku girango bumve imigabo n’imigambi ye bityo bumwe niba haricyo yazabagezaho mu gihe baramuka bamutoye.
Philippe Mpayimana nubwo yakiriwe n’abantu beka, bamwe bamuhase ibibazo ndetse abandi bamusaba kureka kwiyamamaza ahubwo agategereza ko Perezida Kagame yazamuha akazi dore ko bumva ariwe wazakomeza kuyobora igihugu kuko amaze ku kigeza kuri byinshi.
Uyu muturage amugiriye Inama yo kuva mu kwiyamamaza akareka Paul Kagame akazamuha akazi.
Abandi bati Umukandida tuzi ni Kagame ntawundi tuzi . Abaturage ngo bari bafite amatsiko yo kureba Mpayimana kuko bamwumvaga bataramubona.