• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Editorial 28 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu kinyarwanda baravuga ngo ibisa birasabirana; Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwiyerekana abo aribo. Aba bombi biyita abanyapolitiki bakaba bayoboye amashyaka atemewe mu Rwanda, baherutse guterura badashunguye nagato icyari itangazo rya sinyweho n’abantu batandukanye harimo  Rusesabagina Paul ndetse na Twagiramungu Faustin, ababarizwa muri RNC ndetse nirindi koraniro ry’ibigarasha n’amashyirahamwe yitwa ko aharanira uburenganzira bwa muntu kandi agamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guhishira abayigizemo uruhare. Ityo tangazo bageneye Perezida w’u Rwanda rivuga icyakorwa muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na Virus ya Corona.

Usomye iryo tangazo niho uhera ubona ko politiki ya Ingabire itajya ihinduka nubwo we ahindura amazina yibyo yitwaza muri politiki. Itangazo rya DALFA ye itemewe ntaho ritandukaniye  n’itangazo MRCD igizwe n’imitwe y’iterabwoba harimo FDLR/CNRD Ubwiyunge yashyizeho umukono ndetse n’indi mitwe y’abahezanguni harimo FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire akayivamo mu minsi ishize.

Ingabire Victoire yayoboye RDR  mu burayi yari igizwe na Ex FAR n’Interahamwe igishingwa kuko abari bayigize bose bari bafite ibiganza bijejeta amaraso, bafashe Ingabire basangiye politiki kuko we muri 1994 ntiyari mu Rwanda. Nicyo kimutandukanya nabo. RDR yahindutse ALiR (Alliance pour la Liberation du Rwanda) nuko mu mwaka wa 2000 ALiR ihinduka FDLR. Ingabire nawe yaje gushinga FDU Inkingi igizwe n’abenshi mu bakoze Jenoside mu Rwanda, nuko nyuma y’igitero cyo mu Kinigi umwaka ushize cyahitanye abanyarwanda 14, Ingabire yitandukanya niryo shyaka ngo atazabazwa ibikorwa n’ingabo zihuriye mucyiswe MRCD kandi na FDU Inkingi ikaba irimo.

Tugarutse kuri iryo tangazo, rigaragara ko ryanditswe mu rwego rwo kurwanya gahunda za Leta gusa gusa, yaba Ikigega Agaciro bavuga, bagomba kwibuka ko kinajyaho bakirwanyije. Leta ifite ubushobozi n’ingamba zihamye naho kwifuza ko abakoze ibyaha barekurwa kubera COVI19 byaba ari ukurota ku manwa y’ihangu.

Icyo Abanyarwanda basaba abo banditse ibaruwa ni ukubaha umutekano bakikorera imirimo yabo kuko nibo bari inyuma y’imitwe y’iterabwoba iri muburasirazuba bwa Kongo itera u Rwanda. Naho kurwanya COVID, bibuke ko kugeza uyu munsi nta mu ntu mu Rwanda urahitanwa niyo Virus, kandi u Rwanda rwabaye urwa kabiri muri Afurika mu guhangana niki cyorezo nyuma y’Afurika y’Epfo mu bijyanye no gupima umubare munini w’abantu ku munsi akaba ari kimwe mu gisubizo mu kurandura iyi virus.

 

 

2020-04-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 15 Nov 2018
Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Editorial 25 Jun 2018
Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame

Bimwe mubyo wamenya kuri Nyaruhirira Désiré wagizwe Ambasaderi na perezida Paul Kagame

Editorial 26 Dec 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Editorial 12 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Azam  fc yagaragarije Ndayisenga Fuad ko atari ku rwego rwayo
IMIKINO

Azam fc yagaragarije Ndayisenga Fuad ko atari ku rwego rwayo

Editorial 12 Aug 2016
Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?
HIRYA NO HINO

Peter Vrooman wagizwe Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni muntu ki ?

Editorial 16 Nov 2017
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT
Mu Mahanga

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Editorial 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru