• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Ubwanditsi 28 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva mu mwaka wa 2018 Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi muri Kongo amaze kwiba amajwi, yaranzwe n’ikinyoma, gusahura ibya rubanda, ruswa iruta n’iyo ku butegetsi bwa Mobutu, kutubahiriza amasezerano yagiranye n’abantu, harimo n’abafite imitwe yitwaje intwaro, imwe mu mpamvu yanatumye yubura imirwano.

Ibi byose abaturage barabizi, ku buryo batekanya kwihorera mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023. Mu buswa cyangwa ubwana muri politiki, Tshisekedi yasanze aya amahano adahagije, maze ejobundi ashyira muri guverinoma abantu bafite ubusembwa bukabije, ku buryo iri kosa naryo azarihanirwa muri ayo matora.

Nyamara Tshisekedi ajya gushyira mu myanya ikomeye Jean-Pierre Benmba, Vitatal Kamerhe n’abandi bagizi ba nabi bagombye kuba bari muri gereza, yibeshyaga ko yungutse amaboko azamugoboka mu matora, dore ko yikangaga ko bashobora gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwe. Byahe byo kajya, ko ahubwo yicukuriye imva !

Aba bantu barakibuka akagambane yabakoreye, bakaba bashobora kuzamuhinduka ku munota wa nyuma, cyangwa bagakoresha ububasha bahawe mu kurushaho guhindanya isira y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, busanzwe n’ubundi ari umwanda. Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’igihugu, ufite inshingano zo kurengera ubusugire bwa Kongo.

Nyamara Abanyekongo ntibaribagirwa ko ari mu ba mbere bavogereye ubwo busugire, ubwo yari Perezida wa MLC, umutwe witwara gisirikari wamennye amaraso y’izirakarengane zitabarika, ndetse aza no kubifungirwa imyaka 10 muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Nubwo yaje gufungurwa ku mpamvu zitasobanutse, Bemba ubwe nawe ntiyibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bamubangamiye, ubwo yashakaga kwiyamamariza kubobora Kongo, amushinja ubwo bwicanyi ndengakamere.

Vital Kamerhe yabaye umufatanyabikorwa wa Tshisekedi, dore ko banabanye mu ishyaka rya UDPS. Kamerhe yemeye guharira Tshisekedi umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko mu masezerano aba bagabo bombi bagiranye, Tshisekedi yemerera Kamerhe ko ariwe mukandida wa UDPS mu matora ataha, ni ukuvuga ay’uyu mwaka. Muri bwa buhemu n’ubugambanyi bwe, Tshisekedi yafungishije Kamerhe amuziza kwiba miliyoni 46 z’amadolari y’Amarika yagombaga kubaka amacumbi y’abasirikari n’abapolisi.

Ababikurikiraniye hafi bazi neza ko ubwo bujura Khamere yari abuziranyeho n’ishumi ye Tshisekedi, ahubwo amufungisha agirango amusige ubwandu butazamwemerera kwiyamamaza nk’uko babyumvikanyeho. Kamerhe yaje kurekurwa kugirango atamena amabanga, ariko se yibagiwe uwo mutego yagushijwemo n’uwo yitaga « inshuti » ?

Birumvikana rero ko atakongera kumushyigikira nk’uko yabikoze muw’2018. Iyo usomye ibyo abanyekongo bavuga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, usanga bafitiye inzika aba bagabo uko ari batatu, bitandukanye n’uburyo Abanyekongo bari bazwi, dore ko imyaka yose bafatwaga nka ba «  Humirizankuyobore ».

Ntibishimiye uyu muco wo kwimika abicanyi n’ibisambo, mu gihe bo ubukene bubageze habi. Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe ariko nabo si abana. Kwemera bwangu kujya muri Leta y’umuntu bafata nk’umugambanyi, biravugwa ko ari umwanya mwiza batari kwitesha wo guhirika umwanzi. Hari abanyapolitiki bafite ihame ko kugirango usenye ubutegetsi, ugomba kuba uburimo. Bemeye kwirira inoti muri aya mezi make asigaye ngo amatora abe, kandi n’undi uzatorwa azabaha imyanya kubo bamukiniye ikarita nziza, yo guca mu mizi Tshisekedi bakarushaho kumwangisha abaturage, n’ubwo nabo badakunzwe ku buryo rubanda ibajya inyuma.

Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe kandi bongeye kugwa mu mutego wo kwibwira ko Tshisekedi ayuafa umufatanyabikorwa wo kwizerwa, nabyo byaha imbaraga abamurwanya, kuko bakwereka abaturage ko ubutegetsi bwe ari ubwa ba « Bihemu », badakwiye icyizere na mba.

Nguko uko umugezi w’isibo wisiba.

2023-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

REG VC yerekeje muri Tunisia gukina imikino ya Champions League ihuza amakipe amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo

Ubwanditsi 09 May 2023
Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se

Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se

Ubwanditsi 19 Oct 2018
Murukiko rwa Gisilikare Brig.Gen. Rusagara yagaramye ibyo ashinjwa n’abatangabuhamya

Murukiko rwa Gisilikare Brig.Gen. Rusagara yagaramye ibyo ashinjwa n’abatangabuhamya

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Twagiramungu yabuze ayo acira nayo amira mu gihe umutwe avugira wacitse umutwe n’imizi

Ubwanditsi 21 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Majoro Ntilikina uba mu Bufaransa yaba afasha abashaka kurema umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho
ITOHOZA

Majoro Ntilikina uba mu Bufaransa yaba afasha abashaka kurema umutwe w’ingabo utemewe ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho

Ubwanditsi 21 Sep 2017
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali
Amakuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Ubwanditsi 28 Aug 2021
Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso
Amakuru

Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso

Ubwanditsi 02 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru