• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Umugabo afungiwe gufatanwa imiti ya magendu

Kirehe: Umugabo afungiwe gufatanwa imiti ya magendu

Ubwanditsi 19 Apr 2016 Mu Mahanga

​
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko imiti y’ubwoko butandukanye ya magendu irimo Coartem, Amoxicyline, Paracetamol, na Erithmentic.

Iyi miti yafatiwe mu nzu ya Muhoza Danny ku wa 17 Mata, hakaba ari mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Gucuruza imiti bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Imiti nk’iyi igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu wayinyoye kubera ko iba itujuje ubuziranenge.”

Yakomeje agira ati:”Kugurisha imiti mu buryo nk’ubu bigira ingaruka mbi ku bukungu kubera ko ukora ubwo bucuruzi aba adasora kandi hari abayicuruza mu buryo bwubahirije amategeko.”

IP Kayigi yavuze ko Muhoza afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe ndetse n’iyo miti akaba ari ho iri mu gihe iperereza rikomeje.

Yagiriye abantu inama yo kwivuza no kugura imiti ahantu hemewe aho kugura iya magendu ishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi abasaba guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abayicuruza mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ingingo ya 12 y’Itegeko N° 12/99 rvo ku wa 02/07/1999 ryerekeye ubuhanga mu by’imiti ivuga ko gushinga ikigo gikorerwamo ibya farumasi no kugikoreramo mu gihugu bigomba kubanza kubonerwa uruhushya rwa Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Ingingo ya 91 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ukora imirimo ihariwe abafarumasiye atujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko azahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 95 yaryo ivuga ko gucururiza mu ngo ibintu ngombabuhanga mu bya farumasi, kubibunza cyangwa kubidandaza mu masoko ku karubanda cyangwa ahandi hantu hose hatemewe, bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’umwaka n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana n’ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

2016-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 30 Mar 2023
Abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bagiranye ibiganiro na Real Madrid ndetse na FC Barcelona zagaragaje kwifuza uyu mukinnyi cyane

Abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bagiranye ibiganiro na Real Madrid ndetse na FC Barcelona zagaragaje kwifuza uyu mukinnyi cyane

Ubwanditsi 02 Apr 2021
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Ubwanditsi 26 Jan 2017
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Ubwanditsi 08 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi
Amakuru

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha  ukuri
Mu Rwanda

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph
INKURU NYAMUKURU

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Ubwanditsi 04 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru