• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Editorial 15 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame, mu bubasha abiherwa n’amategeko, yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.

Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.

Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 214 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be baherukaga gusaba imbabazi muri Kamena uyu mwaka.

Gusa ku ruhande rwa Kizito iyi nkuru isa nk’aho idatunguranye kuko hari hashize ine gusa aseshe ubujurire yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ku myaka yakatiwe.

Mu bisobanuro umwunganira mu mategeko yatanze, Mukamusoni Antoinette, yavuze ko ngo Kizito yasanze ibyo ajurira nta gaciro bifite ahitamo kureka kuburana.

Gusa ababikurikiranira hafi bari batangiye guhwihwisa ko Kizito yaba yararetse ubwo bujurire kuko yari amaze gufungwa imyaka imwemerera guhabwa imbabazi.

Kujuririra igihano yahawe mu rw’ikirenga rero bikaba byahitaga bikuraho ubwo burenganzira, kuko ufunzwe yemererwa izo mbabazi gusa mu gihe atajuririye igihano yakatiwe n’inkiko.

Ingabire Victoire we wafunzwe mu 2010 ahamijwe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi ubwo yari aje kwiyamamaza mu matora ya 2010, yakomeje kwitwara neza.

Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ingabire Victoire we muri 2013 ari ho yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 15.

Ibyo byagaragariraga cyane mu gihe ibitangazamakuru byabaga byasuye Gereza ya Kigali yari afungiyemo, bitewe n’uburyo yubahirizaga gahunda za Gereza.

Iyi nkuru ije itunguranye, iraza gushimangira raporo zigaragaza ko u Rwanda rugenda rutera imbere mu butabera.

Gusa iraza no kunyomoza izindi raporo z’imiryango nka Human Right Watch itarahwemye kurwibasira ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye:

· Bugesera: 23

· Nyarugenge: 447

· Musanze: 149

· Gicumbi: 65

· Nyanza: 63

· Rubavu: 158

· Rwamagana: 455

· Nyagatare: 24

· Huye: 484

· Muhanga: 207

· Ngoma: 35

· Rusizi: 7

· Nyamagabe: 23

2. Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo:

1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agYragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi.

2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta.

3. Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga

4. Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Umuhanzi Kizito Mihigo arekuwe nyuma y’iminsi itanu ahagaritse ubujurire bwe mu Rukiko rw’Ikirenga

Ingabire Victoire washinze ishyaka FDU Inkingi ari mu barekuwe

 


2018-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki ya 19 Ugushyingo 2018

Editorial 20 Nov 2018
Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Denise Nkurunziza yajyanwe ikitaraganya kuvurwa COVID-19 muri Kenya, umugabo we aho kujya mu kato ari mu masengesho n’abandi bantu

Editorial 29 May 2020
Umunyarwandakazi wafunzwe mbere yo kwirukanwa muri Uganda arasaba kubona uruhinja rwe yambuwe

Umunyarwandakazi wafunzwe mbere yo kwirukanwa muri Uganda arasaba kubona uruhinja rwe yambuwe

Editorial 30 Sep 2019
Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Umuyobozi agira abantu be n’abandi batari abe gute?-Kagame

Editorial 29 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera
Mu Mahanga

Umusilikare w’u Rwanda wishe umwana mu Giporoso yagejejwe imbere y’Ubutabera

Editorial 13 Sep 2016
CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW
IMIKINO

CHAN:Ikipe izegukana igikombe izahabwa akayabo izahembwa miliyoni 560 FRW

Editorial 02 Jan 2016
Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye  inda y’Impanga aramutererana
Mu Rwanda

Umuhanzi Diamond arashinjwa ubusambanyi imihanda yose, Miss Burundi 2012 nawe yavuze ko yamuteye inda y’Impanga aramutererana

Editorial 24 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru