Perezida Paul Kagame, mu bubasha abiherwa n’amategeko, yakuriyeho Kizito Mihigo na Ingabire Umuhoza Victoire hamwe n’abandi bagororwa 2138 ibihano by’igifungo bari basigaje.
Byatangajwe mu itangazo inama y’Abaminisitiri yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeri 2018, nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama yari iyobowe na Perezida Kagame.
Iyo nama yemeje ko abo bagororwa bose uko ari 214 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Kizito, Ingabire na bagenzi be baherukaga gusaba imbabazi muri Kamena uyu mwaka.
Gusa ku ruhande rwa Kizito iyi nkuru isa nk’aho idatunguranye kuko hari hashize ine gusa aseshe ubujurire yari yagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga ku myaka yakatiwe.
Mu bisobanuro umwunganira mu mategeko yatanze, Mukamusoni Antoinette, yavuze ko ngo Kizito yasanze ibyo ajurira nta gaciro bifite ahitamo kureka kuburana.
Gusa ababikurikiranira hafi bari batangiye guhwihwisa ko Kizito yaba yararetse ubwo bujurire kuko yari amaze gufungwa imyaka imwemerera guhabwa imbabazi.
Kujuririra igihano yahawe mu rw’ikirenga rero bikaba byahitaga bikuraho ubwo burenganzira, kuko ufunzwe yemererwa izo mbabazi gusa mu gihe atajuririye igihano yakatiwe n’inkiko.
Ingabire Victoire we wafunzwe mu 2010 ahamijwe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi ubwo yari aje kwiyamamaza mu matora ya 2010, yakomeje kwitwara neza.
Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ingabire Victoire we muri 2013 ari ho yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 15.
Ibyo byagaragariraga cyane mu gihe ibitangazamakuru byabaga byasuye Gereza ya Kigali yari afungiyemo, bitewe n’uburyo yubahirizaga gahunda za Gereza.
Iyi nkuru ije itunguranye, iraza gushimangira raporo zigaragaza ko u Rwanda rugenda rutera imbere mu butabera.
Gusa iraza no kunyomoza izindi raporo z’imiryango nka Human Right Watch itarahwemye kurwibasira ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye:
· Bugesera: 23
· Nyarugenge: 447
· Musanze: 149
· Gicumbi: 65
· Nyanza: 63
· Rubavu: 158
· Rwamagana: 455
· Nyagatare: 24
· Huye: 484
· Muhanga: 207
· Ngoma: 35
· Rusizi: 7
· Nyamagabe: 23
2. Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo:
1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agYragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi.
2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta.
3. Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga
4. Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.