• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Editorial 21 Apr 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Abakozi 20 b’Umuryango w’Abibumbye bakorera mu gihugu cya Sudan y’Amajyepfo batabawe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri icyo gihugu nyuma yuko batezwe igico n’inyeshyamba zo muri ciyo gihugu ahitwa Lingiro, ibirometero 58 uturutse mu majyaruguru ya Torit.

Avugana n’itangazamakuru Major Aime Uwimana wari uyoboye ingabo z’u Rwanda zakoze ubutabazi yagize ati “ Twasanze ubwoba bwabishe batitira, bamwe bari bakomeretse. Batubwiye ko bari bamaze iminsi itanu badasinzira bakaba biruhukije bakitubona”

Aba bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari bavuye Torit bazaniye bagenzi babo ibiryo n’amafaranga baba Longiro, nuko bageze hagati yahitwa Loronyo na Longiro bagabwaho igitero n’abantu 30 bari bitwaje intwaro.

John Mowej, umwe mubarokotse iki gitero yagize ati “Badutunze imbunda nuko badutegeka gusohoka mu modoka tukaryama hasi. Nyuma yaho twumva barashe hejuru badusaba kureba hasi twubitse inda”
Abo bicanyi babashije gukomeretsa umukozi umwe wabashije guhita avurwa n’ingabo z’u Rwanda ndetse biba amafaranga n’ibyo kurya bari bagemuriye bagenzi babo.
John Mowej yakomeje agira ati “Nyuma yo kutwambura ibyo twari dufite byose, bahise batubwira ngo dusubire mu modoka zacu ndetse banatubwira ko nitudakurikiza ibyo bavuga baza kuturasa. Nyuma yaho twaje kumva amasasu nuko dukekako muri twe hari abarashwe ariko tuza kumenya ko twese tukiri bazima”

Agaruka ku mbogamizi zo gutabara, Major Aime Uwimana yavuzeko imihanda yangiritse cyane kubera imvura ndetse n’ikipe y’ubutabazi yari yagiye gutabara ikaba yari yaheze mu nzira; mu gihe twagarukaga twabonye ko abanzi baduteze igico hafi nahitwa Loronyo.Ndashimira ingabo nari nyoboye zakoze ibishoboka byose ngo ubutumwa twari twihaye bwo gutabara bariya bakozi bube bwagezweho.

Ingabo z’u Rwanda zizwiho ubuhanga n’umurava igihe cyose ziri mu butumwa bw’amahoro aho zidahwema gushimirwa zambikwa imidari.

2021-04-21
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Editorial 16 Jan 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Editorial 08 Feb 2016
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Editorial 03 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number
ITOHOZA

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Editorial 14 Mar 2016
Kampala : Umuhanzi Theo Bosebabireba Yakubiswe n’ abagizi ba nabi  Bataramenyekana
SHOWBIZ

Kampala : Umuhanzi Theo Bosebabireba Yakubiswe n’ abagizi ba nabi Bataramenyekana

Editorial 30 Jan 2018
Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe
Mu Mahanga

Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Editorial 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru