• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Administrator 15 Jan 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Abasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’urwango bishyize hamwe ngo bashyigikire Ingabire Victoire basangiye ingengabitekerezo aho biyemeje gukora imyigaragambyo ku munsi w’ejo tariki ya 16 Mutarama 2025 ndetse bakaba barakusanyije inkunga y’amafaranga. Ubu urutonde rugera kuri Rushyashya rukaba ruriho abantu 54. Muri abo hari amazina asanzwe amenyerewe mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Musabyimana Gasapard utangira urutonde watanze amayero 50, Rwalinda watanze amayero 100 Placide Kayumba washinze Jambo asbl ihuriwemo n’abana bakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi watanze 50 Mpozembizi nawe watanze 50 ndetse na Ndahayo watanze amayero 50.

Kuri urwo rutonde rero hariho n’abahishe amazina yabo duhamya ko ari abari kurutonde rw’abashakishwa bagize uruhare muri Jenoside.

Tariki ya 19 Kanama 2025 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Ingabire Victoire nyuma y’uko Urukiko Rukuru rusabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Iki cyemezo cyo gukurikirana Ingabire Victoire cyafashwe nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mahugurwa yari ajyanye no guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kubwangisha abaturage.

Ingabire yavukiye mu yahoze ari Komini Ngororero (ubu ni mu Karere ka Ngororero) mu 1968, akaba umukobwa wa Thérèse Dusabe wakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Butamwa igifungo cya burundu muri 2009 nyuma yo guhamwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 1997, Ingabire yinjiye muri RDR, umutwe washinzwe n’Interahamwe hamwe n’abahoze muri Leta yakoze Jenoside mu Rwanda. Yabaye umuyobozi wa RDR ku Isi yose guhera mu 2000. Mu 2006, yayoboye FDU-Inkingi, ishyaka ryakomotse kuri RDR, rifite intego yo gukuraho ubutegetsi buriho no kugarura ingengabitekerezo ya Parmehutu yateguye, ishyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi.
Ingabire victoire yagarutse mu Rwanda mu 2010 ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yabajije impamvu hatibukwa n’Abahutu, byerekana imyumvire ye yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri. Yasuye n’imva ya Dominique Mbonyumutwa, umwe mu bashinze Parmehutu.

Ntibitangaje kuba ashyigikiwe n’interahamwe ndetse n’abahakana bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

2026-01-15
Administrator

IZINDI NKURU

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uburundi bwagiye Uganda gushimangira ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 23 Nov 2018
Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Editorial 05 Sep 2023
RDC: Abaturage barambiwe abahoze barwanira FDLR, barasaba ko boherezwa mu Rwanda

RDC: Abaturage barambiwe abahoze barwanira FDLR, barasaba ko boherezwa mu Rwanda

Editorial 12 Nov 2018
Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Tennis: U Rwanda na Kenya bihariye ibikombe mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 14 na 16

Editorial 10 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yashimiye Gen Mubarakh Muganga na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku bw’uruzinduko bagiriye i Shyorongi

Editorial 20 Aug 2024
[AMAFOTO]: Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka
Mu Rwanda

[AMAFOTO]: Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya mu biganiro byo gukomeza ubufatanye ndengamipaka

Editorial 08 Aug 2017
Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976 ( Reba Video )
Mu Rwanda

Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976 ( Reba Video )

Editorial 16 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru