Atangiza ku mugaragaro igiterane cya AFURIKA HAGURUKA ku nshuro ya 17, Intumwa Dr Paul GITWAZA yavuze ko bahabwa iyerekwa ryo guhaguruka kwa Afurika ikarabagirana kandi ikigira haba mu bukungu, mu buzima, politike n’ibindi babifashe nk’inzozi urebye ibyaberaga muri Afurika muri icyo gihe.
Africa Haguruka ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa na Authentic Word Ministries ku bufatanye na Zion Temple Celebration Center ubu ikaba iri kuba ku nshuro ya 17 aho Apostle Gitwaza yatangaje ko Ntabandi bazubaka Africa uretse abanyafrica ubwabo.
Iki giterane kikaba cyaratangiye kuri iki cyumweru italiki ya 24/07/2016 kiri kubera kuri stade ya IPRC Kicukiro ( ahahoze hitwa Eto Kicukiro ) Umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries ndetse na Zion Temple Celebration Center ku Isi Apostle Dr Paul Gitwaza akaba yatangaje ko Africa izubakwa nabana bayo abinyujije mu ijambo yigishije ku munsi wo gufungura uyu muhango.
Apostle Gitwaza n’umusemuzi we Pasteur Barbara
Yagize ati: “ duhabwa iri yerekwa muri 2000 twabifashe nk’inzozi kuko hari ibibazo byinshi byari byugarije Afurika, amarira yari menshi, icyizere cyari ntacyo, umubare w’abagore bapfa babyara bagapfana nabo bendaga kubyara wari mwinshi,umubare w’abarwayi wari mwinshi aho abantu bararaga ku mabaraza y’inzu zo kwa muganga kubera kubura aho baryama, 4,000,000 z’abana bavukaga bapfaga batagejeje ku myaka ibiri, hari mu gihe banki y’isi yari yatangaje ko imyaka ya za 80 na 90 ari imyaka yabaye impfabusa kuri Afurika, 1/3 cy’abana bari bugarijwe n’indwara z’imirire mibi, 1/3 cy’abana ntibashoboraga kujya mu mashuri abanza. Muri ibi bibazo nibwo Imana yatubwiye ko tugomba guhaguruka tukavuga ko Afurika igiye guhaguruka.”
Yakomeje agira ati: “ ariko nyuma y’imyaka icumi gusa dutangiye igiterane cya Afurika haguruka hari byinshi byatweretse ko ibyo twabwiwe n’Imana atari inzozi ahubwo ari ukuri Imana yo ubwayo izashyirwa ari uko igushohoje Afurika igahaguruka. Nyuma y’iyo myaka Afurika niwo mugabane wabaye uwa mbere ku isi mu gushorwamo Imari, ishoramari ryariyongereye aho miriyari 182 z’amadorari z’ashowe mu mishinga itandukanye muri Afurika kandi zigashorwa n’abanyafurika, naho miriyari 247 z’amadorari zigashorwa mo n’abanyamahanga, ibihugu byinshi byashyizeho icyerecyezo cyaho ubuzima bw’igihugu bwerecyera, Vision2020, 2025, 2030 ndetse n’afurika yunze ubumwe yashyizeho Vision2063.
Mu myaka ma kumyabiri n’ibiri gusa u Rwanda ruvuye muri Jenoside rwakiriye Inama y’Afurika yunze ubumwe, hari amazumeza nawe ureba ukumva utewe ishema no kwitwa umunyarwanda.
Umuyobozi wa Panafricanism Movement abona igiterane Afurika Haguruka Ko aricyo igisubizo cyonyine cyo Guhaguruka kwa AFURIKA.
Bishop John Rucyahana uhagarariye Psnafrican Movement mu Rwanda yari ahari.
Umuyobozi wa Panafurika mu Rwanda Musenyeri John Rucyahana wari witabiriye iki giterane yagize ati: “ Panafurika na Afurika haguruka ntibitandukanye uretse ko Afurika Hagurika iri mu mwuka kandi ikizatera afurika kwiyubaka ni ukuzamenya icyo iricyo mu Mana. Umunsi Afurika yisobanukiwe, ikamenya ubwiza, ubutunzi Imana yayihaye izahaguruka kandi izagira agaciro.
Ntawe tubisabira uburenganzira ngo Afurika ive mu bukene, mu gusabiriza, mu macakubiri n’imiyoborere mibi, ntitugomba gusaba ibyo dufitiye uburenganzira, gusa Abanyafurika bagomba kumenya ko agakiza ko muri KristoYesu ari imbumbe y’ibyo bakeneye byose kandi ko umunsi bubashye Imana, bakubaka ku mahame y’ijambo ryayo Afurika I zahaguruka ikarabagirana.” Yakomeje agira ati : “ abayobozi b’amadini n’amatorero y’abizera bagenzi banjye, ndabasaba guhaguruka tugahuriza hamwe kandi tugasuzuma umumaro wacu mubyo dukora mu kubaka agaciro ka Afurika, ubukungu butanyeganyega, no kudasuzugurwa.”
Yifashishije icyanditswe kiri muri Mariko 10:46-50, yerekanyeko umuryango ariwo shingiro rya byose niwo musingi w’igihugu n’itorero kandi niwo rerero ry’abazahagarara ku misozi irindwi yose igize ubuzima bw’igihugu. Ariko ikibabaje ni uko uyu munsi indangagaciro z’imiryango nyafurika ziri gusenyuka ngo ni iterambere! Nyamara gusenyuka k’umuryango ni ugusenyuka kw’ishyanga.
Umuryango wananiwe inshingano abana bawusohokamo bakajya ku muhanda bagasabiriza. Yagize ati: “ iyi mpumyi ivugwa yari umwana wa Timayo niyo mpamvu yitwaga Bartimayo kubera ko umuryango wananiwe kumwitaho yagiye ku muhanda akajya yirirwa asabiriza, ntiyabonaga ariko yarazi kuvuga cyane asabiriza, yumvaga aho abantu baturutse akabasaba baba bamwitayeho cyangwa batamwitayeho.
Uku niko abanyafurika bameze bazi kuvuga cyane ariko ntayerekwa kubera kubura iyerekwa duhora dusabiriza.” Kutagira iyerekwa ahubwo tukavuga cyane ibintu bitajya mu bikorwa, kwirirwa dusabiriza n’ibindi nibyo bidindiza ihaguruka rya Afurika.
Mu gusoza ijambo rye yavuze ko bishoboka cyane Ko Afurika iva mu maboko y’abayikolonije nkuko na Isirayeli yavuye muri Egiputa gusa ngo birasaba ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi ndetse n’imbaraga z’Imana kuko amaboko adukolonije akomeye ariko nitwisunga Imana izatubasisha, intumwa yerekanye ko amakiriro y’Afurika ari mu mahitamo y’abanyafurika bagahitamo kubaka amahame n’ibyo bategura gukora byose ku kubaka umuryango wubaha Imana kandi ko igihe cyose ibyo abanyafurika bazakora bazavanamo Imana ntaho bizagera ariko nibahitamo guhamagara Imana nka Bartimayo izabitaba, ibahe iyerekwa kandi ibashyire mu nzira ibageza ku masezerano. Yagize ati: “Uwiteka azatubashisha kugirango twubake Afurika dusabe Imana iduhumure tugire iyerekwa nk’uko Bartimayo yasabye. Dukeneye guhumuka abanyafurika tukava mu gusabiriza!!! Tuve iruhande rw’inzira maze tujye mu nzira. Afurika ntabwo iri mugitereko cyayo ariko Yesu arifuza ko ijya mu gitereko cyayo kandi iki nicyo gihe”.
Asaph Music International niyo yayoboye kuramya no guhimbaza.
Umufasha wa Apostle Gitwaza Angelique yifurije abantu kwakira imigisha Imana ibabikiye.
Tubibutse ko igiterane cya Afurika Haguruka cyatangiye kuri iki cyumweru taliki ya 24/7 kikaba kizasozwa ku cyumweru taliki ya 31/7/2016. Mu gitondo saa tatu kugeza saa saba kibera kuri Zion Temple mu Gatenga naho ku mugoroba kikabera kuri Stade ya Eto Kicukiro kuva saa kumi kugeza saa moya n’igice. Ku baba mu mahanga n’abatuye kure mushobora kugukurikirana Online kuri www.authentic-tv.com .
Tuzakomeza kubagezaho ibiri kwigishwa muri iki giterane.
Imana ibahe umugisha.
Article by Jean Baptiste Tuyizere