Intumwa eshanu z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana zo mu gihugu cya Finland (National Committee for UNICEF – Finland), ku itariki 26 Gashyantare, zasuye ishami rya Isange One Stop Center ryo ku Kacyiru, mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda.
Zikihagera, izi ntumwa zakiriwe n’umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire, wababwiye ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye; hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa uwakiganye yakorewe.
Yabasobanuriye kandi ko izi serivisi zose, ndetse n’izindi, bazihabwa nta kiguzi.
Nyuma yo kwerekwa aho abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahererwa serivisi; ndetse bagasobanurirwa uko bikorwa, uwari ayoboye izi ntumwa, akaba n’umuyobozi w’iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana muri Finland (Executive Director of National Committee for UNICEF – Finland) Marsa Riita Ketola yagize ati:” “Polisi y’u Rwanda ni intangarugero mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”
Yagize kandi ati:”Nkurikije ibyo nabonye, hari byinshi Polisi zo mu bindi bihugu zakwigira ku Isange One Stop Center.”
Iki kigo cyashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame.
Kugeza ubu, Isange One Stop Center ifite amashami 23 mu bitaro by’uturere dutandukanye tw’u Rwanda.
RNP