Abayoboke b’Ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturega (PS Imberakuri ) bemeje kuri iki Cyumweru ko nta mukandida bazatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017. Kandi ntirizashyigikira na Perezida Kagame
Ibi byavugiwe mu nteko rusange y’iri shyaka yateraniye i Kigali kuri uyu wa 11 Kamena 2017, baganira ku ngingo ebyiri zirimo gukumira no gukemura amakimbirane muri politiki no kureba aho ishyaka rigeze ryitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ryafunguye ibiganiro abayoboke bagaragaza uko bumva amatora, bamwe bagaragaza impungenge bavuga ko mu gihe baba badatanze umukandida byatuma ishyaka rigaragara nk’irikendereye, abandi bakibaza icyakurikiraho mu gihe bamutanga ariko ntibabone ubushobozi bwo kwiyamamaza.
Mu matora yabaye, 69% bagaragaje ko batazatanga umukandida, 30% bari bashyigikiye ko bamutanga, naho 1% bavugaga ko byakomeza bikaganirwaho; gusa ubwiganze bw’ibitekerezo bwagaragaje ko nta mukandida bazatanga.
Mu kiganiro na Radiyo Rwanda, Umuyobozi wa PS Imberakuri, Mukabunani Christine, yavuze ko umurwanashyaka wa PS Imberakuri ku munsi w’amatora azahitamo uwo atora mu bakandida baziyamamaza akurikije ubushishozi bwe.
PS Imberakuri igaragaje icyemezo cyayo nyuma y’andi mashyaka y PL na PSD yo yemeje kuzajya inyuma ya Perezida Kagame nk’uko Abanyarwanda babimusabye babinyujije mu Nteko Ishinga Amategeko, ingingo y’itegeko nshinga yari kumukumira kwiyamamaza ikavugururwa bitowe muri Referendumu.
Christine Mukabunani
Umuryango wa FPR Inkotanyi nturemeza umukandida uzatanga kuko amatora yabanje guhera mu nzego z’ibanze ariko Perezida Kagame yagiye aza ku isonga, akanagira amajwi 100%.
Ishyaka Green Party ryo ryamaze kwemeza ko umuyobozi waryo, Dr Frank Habineza aziyamamaza. Akaba yajyanye kandidatire ye muri Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa mbere.
Ku rundi ruhande, abakandida bigenga batangiye inzira yo kuzahatanira Umwanya w’Umukuru w’Igihugu barimo Philippe Mpayimana, Diane Shimwa Rwigara na Gilbert Mwenedata.
Ingengabihe y’amatora iteganya ko hagati ya tariki 12 na 23 Kamena hazakirwa kandidatire z’abakandida; tariki 27 z’uko kwezi Komisiyo y’Amatora ikazatangaza kandidatire z’agateganyo, zikazatangazwa burundu ku wa 7 Nyakanga