• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol

Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol

Editorial 18 Apr 2018 IMIKINO

Umutoza Ivan Minnaert yagaruye rutahizamu Christ Mbondi mu makinnyi 11 abanza mu kibuga kuri uyu wa Gatatu mu mukino wo kwishyura Rayon Sports ifitanye na Costa do Sol muri CAF Confederation Cup i Maputo.

Mbondi ntiyari mu bakinnyi Rayon Sports yakoresheje mu mukino ubanza wa Costa do Sol wabereye i Kigali nk’igihano yahawe n’umutoza nyuma yo kumufata yambaye écouteurs mu matwi nyamara abandi bari guhabwa amabwiriza wa nyuma y’uko bagomba kwitwara muri uwo mukino.

Nyuma yo kubabarirwa akanashyirwa mu rutonde rw’abakinnyi 18 iyi kipe yajyanye muri Mozambique mu mukino wo kwishyura, uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroun yanashyizwe mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga.

Mu rutonde Ivan Minnaert yatangaje, bigaragara ko yahisemo uburyo bwo gusatira atitaye ku kuba ikipe ye ifite impamba y’ibitego 3-0, akaba yakoresheje ba myugariro batatu inyuma Manzi Thierry, Ange Mutsinzi na Mugabo Gabriel, ashyira Mugisha François imbere yabo, ku mpande akoresha Rutanga Eric na Nyandwi Saddam.

Hagati mu kibuga yashyizemo Niyonzima Olivier Sefu waje kuziba icyuho cya Kwizera Pierrot utemerewe gukina kubera ikarita y’umutuku yabonye mu mukino ubanza, akaza gufatanya na Yannick Mukunzi mu gihe Christ Mbondi aza gufatanya na Hussein Tchabalala mu gushaka ibitego.

Rayon Sports yahagurutse i Kigali ihigiye gutsinda uyu mukino ariko n’iyo yatsindwa ibitego bitarenze bibiri yahita yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda y’irushanwa iryo ariryo ryose Nyafurika.

Umukino uratangira saa 19h00 z’umugoroba kuri Estadio Nacional Do Zimpeto yakira abafana ibihumbi 42 ukaza gusifurwa n’Abarundi Thierry Nkurunziza, Shabani Niyungeko na Ramadhan Nijimbere.

Abakinnyi 11 umutoza Ivan yabanje mu kibuga

Rayon Sports irasabwa kwihagararaho ntitsindwe ibitego birenze bibiri igahita ibona itike yo kujya mu matsinda

Rutahizamu Christ Mbondi (Hagati) yagarutse muri 11 babanza mu kibuga

2018-04-18
Editorial

IZINDI NKURU

Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Igikombe cy’Isi 2022: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Kenya

Editorial 22 Jan 2020
Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Editorial 13 Feb 2024
Bitunguranye Meddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya bisubika igitaramo cye i Toronto

Bitunguranye Meddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya bisubika igitaramo cye i Toronto

Editorial 08 Oct 2016
AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

Editorial 04 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.
INKURU NYAMUKURU

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Editorial 15 Oct 2019
Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup
Amakuru

Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Editorial 15 Aug 2022
SIDA: Abana banywera Imiti ku Ishuri bafite Imbogamizi y’Akato bahabwa na bagenzi babo
Amakuru

SIDA: Abana banywera Imiti ku Ishuri bafite Imbogamizi y’Akato bahabwa na bagenzi babo

Editorial 15 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru