Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko batunguwe n’urwenya rwa Barafinda Fred wagereranyije inkweto ze n’imodoka zihenze, ubwo yabaganaga mu mpera z’icyumweru gishize abasaba kumusinyira ngo abashe kuzuza ibyangombwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Barafinda ageze mu baturage bamwe babanje gushidikanya kuko benshi bari bamuzi mu mafoto n’amashusho, ku mbuga nkoranyambaga,… Bamwe bamufata nk’ukoresha iturufu yo gusetsa abaturage kugirango bamusinyire ariko abandi bakabimushimira.
Abatuye mu murenge wa Muhazi bavuga ko uyu Barafinda yahageze ku cyumweru tariki 25 Kamena, maze atangira gusetsa abaturage ngo baryoherwe n’urwenya bamusinyire.
Umwe muri bo aganira n’itangazamakuru, avuga ko yatunguwe n’urwenya rwa Barafinda yifashishaga ashaka abamusinyira.
Agira ati “Ku cyumweru yaje hano ku Agasoko ka Kabare atangira kudusetsa cyane, yakoresheje amagambo asekeje cyane nkaho yavuze ngo ‘njyewe abantu bazi ko nta modoka ngira ariko ndayigira, nubona RITCO, ujye uvuga uti Barafinda imodoka ye irahise, niyo yambaniye nkubu nishyuye 1000 gusa nza hano meze nk’uwicaye mu ndege’, yaranatubwiye ngo inkweto ze n’imodoka, ‘izi nkweto mubona imwe ni Hummer indi ni V8, no mu manegeka ndahagenda n’izi modoka zanjye’ akatwereka inkweto ze”.
Bamwe mu baturage basanga Barafinda umwuga wo gusetsa nawo wa mutunga naho ibyo kuba perezida kuri we byaba ari nk’inzozi.
Ati “Uriya mugabo afite impano yo gusetsa cyane ariko we wenda ntiyari abizi, buriya abigize umwuga nibyo byamufasha kurushaho kuko kuba perezida bisaba kuba ufite abayoboke benshi, niba we bimusaba gusetsa abantu kugirango babashe kumusinyira njye ntabwo namuca intege.
Rwose urwenya rwe twumvise, niba ashaka kumenyekana narwo rwatuma amenyekana ndetse n’amafaranga akayabona kuko twaramubajije ngo ‘ese uzabona ubushobozi bwo kwiyamamaza’ aratubwira ngo ubanza Leta ariyo izatuzana ubwo nibikora nzaza.
Bigaragara ko no kwiyamamaza kwe nabyo ari urwenya, nta mikoro afite yo kwiyamamaza mu gihe umukandida bizwi ko yirwariza mu kwiyamamaza”.
Aganira n’itangazamakuru, Segikuba Fred ahamya ko inkweto ye ari imodoka yo mu bwoko bwa hummer indi ikaba V8, akavuga ko yabitangarije abaturage muri Rwamagana bari bamushagaye ndetse banamwishimiye.
Barafinda Sekikubo Fred umunyapolitiki ufite impamvu200
Agira ati “Bakimenya ko mpasesekaye [Rwamagana], baraje baranshimira ni nabwo bambazaba iby’uko ntagira imodoka,… urukweto rwanjye rw’ibumoso ni Hummer yanjye, naho urw’iburyo ni V8 yanjye”.
Arakomeza, ati “urukweto rwanjye ni made in Rwanda rugera aho nshaka hose no mu manega ndahagera nibyo, naho imodoka ya made in Japan aho inkweto yanjye igera ntabwo yahagera”.
Mu gihe byavugwaga ko Barafinda yafashwe na Polisi mu mujyi wa Kigali, ku wa 28 Kamena, nyuma ikaza kumurekura, aya makuru arayanyomoza avuga ko rwose polisi y’igihugu irengena ahubwo ko ayishimira kugira amakenga meza.
Ati “Abantu bari benshi bafite impapuro barimo kunsinyira [mu gace kazwi nka Quartier Matheus no muri gare yo mu Mujyi ], baranshungereye cyane noneho polisi igira amakenga ko baba barimo kunkorera urugomo, rwose polisi ntabwo yigeze ibangamira Segikuba Fred, umukandida wigenga”.
Komisiyo y’igihugu itangaza ko kugeza magingo aya abakandida bemewe by’agateganyo baziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari babiri.
Segikuba utari muri abo 2, avuga ko yizeye adashidikanya ko ibisabwa abura itariki yatanzwe azaba yabyujuje, akabona uburenganzira bwo kwiyamamaza kandi akegukana intsinzi, ati “Nzatungura Abanyarwanda nsinde amatora mbe perezida w’u Rwanda.
Barafinda Sekikubo Fred ni umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, atuye mu Mujyi wa Kigali i Kanombe, ku wa 12 Kamena 2017, nibwo yamenyekanye ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru bitandukanye byamusanze kuri komisiyo y’amatora (NEC), ajyanyeyo kandidatire ye nk’ushaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Barafinda aravuga uko yahamagawe na Papa Francis, uko yashimuswe
[ VIDEO 2 ]