• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Joe Blackmore wa Israel Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024, Manizabayo Eric aba Umunyarwanda wasoje hafi

Joe Blackmore wa Israel Premier Tech yegukanye Tour du Rwanda 2024, Manizabayo Eric aba Umunyarwanda wasoje hafi

Editorial 25 Feb 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare, ni bwo hakinwe Agace ka Munani ari ko ka nyuma k’irushanwa ry’uyu mwaka, katangirijwe kuri Kigali Convention Centre na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko by’umwihariko Ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Joe Blackmore wari wambaye umwenda w’umuhondo igenzura ko bataza kuyitakaza ndetse byasabye ko kabuhariwe Chris Froome yiyoborera igikundi mu gice kinini cyaryo.

Ni isiganwa ryakorewe mu mujyi wa Kigali aho abakinnyi bakoresheje inzira ikurikira:

Bahereye KCC – Gishushu – Nyarutarama – Mu Kabuga – Utexrwa – TV1 – Umuhanda wa Golf – Minagri – Kigali Heights aha bakaba bahakoze incuro ebyiri bahita bakomereza mu bindi bice.

Bamaze gusoza izo ncuro bongeye guhera KCC – Kimicanga – Sopetrad – Peage – City Roundabout – Yamaha – Nyabugogo – Giticyinyoni – Norvège – Mt Kigali – Kigali Pelé Stadium- Nyakabanda – Kwa Mutwe – Onatracom – Gitega – 1930 – CHIC – City Roundabout- Peage – Sopetrad – Medihill – Kimihurura Umuhanda w’amabuye – IFAK – Ku Kabindi basoreza kuri KCC.

Ku ntera ingana na 73,3 Km yakozwe n’abakinnyi 68 bibwo Umwongereza Joe Blackmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech yegukanye aka gace ndetse ahita anatwara Tour du Rwanda abaye uwambere ku rutonde rusange.

Ku rutonde rusange, Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 17, iminota 18 n’amasegonda 46, arusha amasegonda 41Ilkhan Dostiyev wa Astana n’amasegonda 43 Jhonatan Restrepo wa Polti-Kometa mu gihe William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step Devo Team yasoje arushwa umunota n’amasegonda 25.

Umunyarwanda wasoreje hafi ni Manizabayo Eric (Rwanda) wa 15, arushwa iminota itanu n’amasegonda 13, Masengesho aba uwa 18 naho Mugisha Moise aba uwa 20.

Kuri urwo rutonde kandi yakurikiwe na Ilkhan Dostiyev wa Astana Kazakhstan Devo Team na Jhonatan Restrepo Valencia wa Polti-Kometa.

Muri rusange iri siganwa rya Tour du Rwanda 2024, Ikipe nziza yahembwe na Inyange Industries ni Eritrea.

Umukinnyi muto mwiza wahembwe na Prime Insurance ni Aklilu Arefayne wa Eritrea.

Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Bella Flowers ni Vinzent Dorn ukinira Bike Aid.

Umunyarwanda mwiza wahembwe na Forzza ni Manizabayo Eric wa Team Rwanda.

Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka wahembwe na FERWACY ni Pierre Latour wa TotalEnergies.

Umukinnyi wahatanye kurusha abandi wahembwe na Horizon Express niMunyaneza Didier wa Team Rwanda.

Umunyafurika muto mwiza wahembwe na MTN: Aklilu Arefayne w’ikipe y’igihugu ya Eritrea.

Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir ni Yemane Dawit wa Bike Aid.

Umunyarwanda muto mwiza wahembwe na Ingufu Gin Ltd ni Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda.

Umukinnyi wahize abandi muri Sprint wahembwe na SP ni Nsengiyumva Shemu wa May Stars.

Umukinnyi wegukanye Agace ka Munani wahembwe na Amstel ni Joe Blackmore wa Israel Premier Tech.

2024-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Editorial 01 Dec 2020
Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago

Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago

Editorial 31 Oct 2023
Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Editorial 31 Aug 2021
Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Editorial 06 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 05 Apr 2016
Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda
ITOHOZA

Hari amakuru ‘meza akenewe’ Bazeye na Lt. Col. Abega bo muri FDLR bamaze guha u Rwanda

Editorial 05 Mar 2019
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 8)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 8)

Editorial 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru