Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, yagaragaje ko Perezida Tshisekedi wamusimbuye ku buyobozi ko ariwe zingiro ry’ibibazo byose igihugu cye gifite cyane cyane umutekano muke mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu nyandiko y’ibitekerezo yasohotse ku Cyumweru mu kinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo, Kabila yavuze ko umutekano mucye ukomeje kwiyongera atariwo kwitirirwa umutwe wa M23 gusa cyangwa umubano utifashe neza hagati ya Kinshasa na Kigali gusa.
Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bigarurira ibice binini byo mu burasirazuba bwa RDC bizwiho kugira umutungo kamere ukungahaye. Uku gutera imbere kwabo byateye impungenge z’uko iyi ntambara ishobora gukwira mu bihugu bituranye na RDC.
Kabila, wari Perezida wa RDC kugeza mu 2019 ubwo Tshisekedi yagirwaga Perezida kubwumvikane bikitirirwa ko yatsinze amatora yavuze ko umutekano mucye n’ibibazo biri mu gihugu byageze ku rwego rubi bikabije.
Yanakemanze amatora yo mu Ukuboza 2023 yatumye Tshisekedi atsindira manda ya kabiri, ayita “uburiganya” ndetse ashinja ubutegetsi buriho gucecekesha abatavuga rumwe nabwo no kugundira ubutegetsi.
Kabira yagize ati “Guhahamura abaturage, guta abantu muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko, kwica abantu mu buryo butemewe n’amategeko, hamwe no guhunga ku gahato kw’abanyapolitiki, abanyamakuru n’abayobozi b’amadini ni bimwe mu biranga ubutegetsi bwa Tshisekedi,”
Kabila yaburiye ko kwibanda gusa ku kurwanya M23 cyangwa gukemura ibibazo biri hagati ya RDC n’u Rwanda bidashobora kuzana ituze.
Kabila yakomeje agira ati “Ihohotera ridashira ry’itegeko nshinga n’uburenganzira bwa muntu, kimwe n’ubwicanyi bukorerwa abaturage ba Congo n’inzego z’umutekano za Tshisekedi ntibizahagarara nubwo habaho ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda cyangwa M23 itsindwa burundu,”
Kabila yemeza ko hatagize igikorwa ngo hakemurwe ibibazo by’imiyoborere mibi, RDC izakomeza guhura n’ibibazo bya politiki, intambara, ndetse bishobora no kuvamo intambara y’abenegihugu.
“Uburyo bwose bwashakwa ngo ibi bibazo bikemuke ariko butita ku mpamvu nyamukuru yabyo—ari yo miyoborere ya RDC iri mu maboko y’ubuyobozi buriho—ntibuzazana amahoro arambye.”
Kabila yavuze ibi nyuma y’imyaka igera kuri itanu ubwe atagaragara cyane muri politike n’itangazamakuru.