• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Kagame yabaye Umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli

Editorial 10 Jul 2017 Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame aho aherereye muri Isiraheli, yateye igiti kigaragaza ubuzima n’amahoro mu Mujyi wa Yeruzalemu.

Perezida Kagame akaba yabaye umukuru w’igihugu wa 97 ku isi, uteye iki giti.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko gifite ubusobanuro bukomeye, ati “Twishimiye ko iki giti gihagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda, kikazakura neza muri aka gace gafite agaciro gakomeye.”

Perezida Kagame avuga ko ibi bigaragaza amateka ibihugu byombi bisangiye, binajyanye n’ubufatanye bugamije guteza imbere imibereho y’abatuye ibi bihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yunzemo ati “gutera igiti bifite igisobanuro nk’inshingano dufite zo kwita ku bidukikije, ari na byo bidukikije ndetse binadufasha.”

Muri iri jambo rye kandi Perezida Kagame yavuze ko iri shyamba rifite igisobanuro cy’ubushuti, ubuvandimwe no kureshya mu bihugu byose byo ku isi.

Yatanze ubutumwa bw’uko aha hantu hatewe iki giti, hagomba kwibutsa abantu bose ko bakwiye guharanira amahoro no gufatanya muri iyi si bose batuyeho.

Kugeza ubu ibiti birenga miliyoni 240 bimaze guterwa muri iri shyamba rya Yeruzalemu.

Amakuru ava muri Isiraheli avuga ko gutera iki giti biri muri gahunda y’iki gihugu igamije kurengera ibidukikije.

Ibi biti biterwa biba ngo bifite igisobanuro cy’ubuzima. Imizi y’igiti iba ifite igisobanuro cy’ahahise, igihimba cyo hasi gisobanuye igihe turimo, amababi, indabyo n’imbuto byo bikaba bisobanuye igihe kizaza.

-7188.jpg

Perezida Kagame atera igiti cy’amahoro mu Isiraheli uyu munsi (Ifoto/@IsraelMFA)

-7202.jpg

-7201.jpg

-7200.jpg

2017-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala

Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala

Editorial 03 Sep 2016
Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Editorial 25 Jun 2017
Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Editorial 23 Jan 2024
Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Editorial 23 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe USA ikangurira ibindi bihugu  demokarasi no guca igihano cy’urupfu, yo iracyagikatira abaturage bayo.
ITOHOZA

Mu gihe USA ikangurira ibindi bihugu demokarasi no guca igihano cy’urupfu, yo iracyagikatira abaturage bayo.

Editorial 06 Jan 2016
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana
INKURU NYAMUKURU

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Editorial 31 Oct 2019
Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha
Mu Rwanda

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Editorial 28 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru