Kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017, mu masaha y’umugoroba, ni bwo umusore w’imyaka 29 y’amavuko yakubise nyina w’imyaka 57 kugeza amumazemo umwuka ahita atoroka ariko nyuma yo guhigishwa uruhindu na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage, yafatiwe mu gishanga avuga ko yishe umubyeyi we biturutse ku kuntu yamubuzaga amahoro.
Aya mahano yabereye mu mudugudu wa Ntasi, mu kagari ka Nteko ho mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, aho Tuyishimire Alexis bakunda kwita Kagiraneza, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru yihereranye nyina witwa Mukagatare Daphrose, aramukubita kugeza apfyuye.
IP Kayigi Emmanuel
Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, IP Kayigi Emmanuel, yabwiye itangazamakuru, iby’ubu bwicanyi ngo byamenyekanye ari uko uwo musore ahuriye mu nzira n’uwitwa Bapfakwita Emmanuel, amubwira ko ari ubwa mbere arwanye na nyina ariko ko abishoboye yahamagara ubuyobozi bugatabara nyine kuko asize amukubise cyane, dore ko yivugiraga ngo “Asize agakoze”
Tuyishimire Alexis wishe nyina
IP Kayigi ariko yemeje iby’amakuru y’uko uyu musore wahise atoroka yaje gutabwa muri yombi ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2017, akaba yafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, biturutse ku basore b’inshuti ze bamuhamagaye bamubeshya ko bashaka kumutorokesha akabarangira aho ari, anababwira ko yakubise nyina adashaka kumwica.
Yiyemerera ariko ko yishe nyine, gusa ntavuga ikibazo bari bafitanye cyabaye intandaro yo kumukubita kugeza amumazemo umwuka, ariko avuga ko nyina yajyaga amubuza amahoro buri gihe, ntasobanure neza uko yayamubuzaga.