Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yahakanye icyaha cyo kwaka ruswa n’indonke ndetse n’itonesha mu gutanga inguzanyo, asaba ko yarekurwa kubera impamvu zirimo n’indwara y’umugongo n’igifu arwaye.
Muri Costume y’umukara, inkweto z’umukara, ishati ya karokaro yiganjemo umutuku n’indorerwamo z’amaso, Kanyankole, kuri uyu wa Kane yakomeje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo.
Yari kumwe n’abunganizi be babiri; Me Rukangira Emmanuel na Umuliza Alice.
Akekwaho ibyaha yakoze ayobora BRD, kuva ku wa 3 Nyakanga 2013 kugera mu 2017, byo gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha no gusaba no kwakira impano cyangwa indonke.
Ibi byose bibumbiye mu nguzanyo eshatu akekwaho gutanga mu buryo butujuje ibisabwa zose hamwe zikabakaba hafi miliyoni 12 z’amadolari.
Kanyankole yakomeje yisobanura ku nguzanyo yahaye Top Services yakoraga ibyo kugemura amafumbire mu baturage. Ubushinjacyaha buvuga ko iyi kompanyi yahawe miliyoni 8.1 z’amadolari, itatanze ingwate zihwanye nazo ndetse n’izo yatanze zikaba zari zanditse ku yindi sosiyete.
Mu kwiregura Kanyankole yavuze ko ubushinjacyaha bushingira ku nyandiko yahaye Top Services yari ihagarariwe na Mwitende Ladislas, iha icyizere uwari kumuranguza ifumbire ko ‘niyuzuza ibisabwa azahabwa inguzanyo na BRD’ [Commitment Letter], kandi iyi atari yo yemeza ko yahawe inguzanyo.
Ati “Icyemezo cy’inguzanyo yatanzwe ni ibaruwa imenyesha ‘Notification Letter’ y’uwahawe inguzanyo kandi yatanzwe inama y’ubutegetsi yateranye, ntabwo ari ibaruwa itanga icyizere ko wujuje ibisabwa wahabwa inguzanyo natanze kandi nari mbyemerewe.”
Yahakanye itonesha kuri Top Services, avuga ko Mwitende ‘ntitwiganye, ntiduturanye, ntidusangira, twahuriye mu mirimo nari nshinzwe, sinumva itonesha namugirira kuko nasanze ari umukiriya wa BRD sinjye wagiye kumukangurira gukorana na yo ngo mbone uko nzamutonesha’.
Umucamanza yabajije ku ngwate za Top Services zari zanditse kuri Uwimu Ltd, ndetse ziri no ku zindi nguzanyo, Kanyankole asubiza ko hakozwe isuzuma rishyikirizwa inzego zose, rirerekanwa, habazwa ibibazo, byose birasobanurwa dore ko iyi nguzanyo yagombaga kwishyurwa mu mezi atandatu.
Avuga ko Mwitende yaje kugirana ikibazo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ntibumvikana ku gukoresha inkunga ya ‘Nkunganire’, bituma afungwa, bityo BRD ikurikirana ibigega by’ifumbire biri i Musanze, yandikira ubushinjacyaha hafatirwa konti ze ndetse banumvikana uko azishyura.
Me Umuliza yamwunganiye ko ‘mu gihe umukiriya atabashije kuriha inguzanyo ntabwo ari ikimenyetso cy’uko gutanga inguzanyo byakozwe nabi. Kuba Top service itarabashije kwishyura, ibyo ntabwo Kanyankole yabibazwa, kuko hari uwitwa Nkubiri bayiherewe rimwe, mu buryo bumwe ariko kuko yishyuye neza, ntabwo avugwamo hano.”
Ku nguzanyo yahawe Trust Industries, Kanyankole yavuze ko atatonesheje uru ruganda rukora ibikoresho by’isuku kuko yasanze rumaze guhabwa inguzanyo na BRD inshuro enye. Iyasabwe ahageze yari iya gatanu.
Inguzanyo rwahawe yari yemejwe n’inama y’ubutegetsi bigendeye ku mwanzuro yafashe w’uko BRD iruguramo imigabane ingana na 25%.
Yanavuze ku bikoresho yahawe na Gahima byo kumuvura umugongo n’amadarubindi arimo camera yifashishaga yasuye imishinga ya BRD, asobanura ko uyu mugabo yamusanze muri BRD, akamubaza ngo’ ko mbona usa n’urwaye undi akamubwira ko arwaye umugongo ateganya kujya kwivuza mu Buhinde.’
Ngo bwacyeye Gahima azana Biodisque na Water Tank Jug, abishyira mu biro bya Kanyankole, utarigeze abikoresha kuko atabyizeraga. Nyuma byaje gukurwa mu biro bijya kubikwa kuko byahateraga umwanda.
Kanyankole avuga ko yaje gupfa na Gahima ko yahawe inguzanyo ndetse agacunga nabi ishuri rya Good Harvest and Primary School, bigatuma atishyura bityo BRD ikandikira RDB isaba ko iri shuri rihabwa undi ushoboye kuricunga neza yishyura n’inguzanyo.
Ibi ngo byatumye Gahima avuga ko yamwatse indonke na ruswa ya miliyoni 50 Frw ngo amuhe inguzanyo. Abunganira Kanyankole bongeraho ko amadarubindi atari kunanirwa kuyigurira dore ko agurwa amayero 61.
Yasabye kurekurwa kubera uburwayi
Ubushinjacyaha bwasabye ko Kanyankole afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza, adatoroka ubutabera cyangwa agasibanganya ibimenyetso.
Kanyankole yasabye urukiko kumurekura kuko atuye, adashobora gusibanganya ibimenyetso ndetse akaba arwaye umugongo n’igifu.
Ati “Iperereza rimaze umwaka rikorwa nitaba ubugenzacyaha, sinkiri umuyobozi wa BRD ngo nasibanganya ibimenyetso, ndatuye ahantu hazwi ntabwo natoroka. Ikindi ndwaye umugongo n’igifu mfite impapuro za muganga.”
Yakomeje agira ati “Maze imyaka irenga 15 ndi mu micungire y’amafaranga, ntabwo nigeze numva umuntu unshinja ruswa, uretse Gahima, kuko twananiwe kumvikana ku micungire y’uriya mushinga n’imyishyurire y’inguzanyo”.
Kanyankole n’abamwunganira basabye ko hakorwa iperereza hakarebwa inyandiko z’imishinga yahabwaga inama y’ubutegetsi, amasezerano y’ingwate, ay’inguzanyo, iz’ibyemezo by’inama y’ubutegetsi n’iy’ubuyobozi bwite bwa Banki.
Me Rukangira yavuze ko hashize umwaka hakorwa iperereza ariko ntihigeze harebwa ku batanze inguzanyo bose, kuko bidashoboka ko umuntu umwe ari we utanga inguzanyo. Ikindi kandi ngo ntihabajijwe inama y’ubutegetsi.
Ati “Nta mpamvu nimwe yatuma afungwa iminsi 30 kuko nta kimenyetso na kimwe cyatanzwe. Turasanga abo bantu babazwa hagashakwa n’imyanzuro ariko bigakorwa Kanyankole adafunzwe”.
Icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa rya Kanyankole kizafatwa kuwa 23/10/2018, Saa Kumi z’umugoroba.