Ikipe y’ingabo z’u Rwanda ari nayo ihagarariye igihugu mu mikino iriguhuza ingabo zo muri kano karere ka Afurika y’i burasira zuba yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kanama,APR FC yatsindzwe 1:0 na ulinzi ihagrariye igihugu cya Kenya muri aya marushanwa.
Wari umukino wishyiraniro gusa utahiriye abasore babanyarwanda kuko Ulinzi yabonye igitego hakiri ku munota wa 10 w’umukino, gitsinzwe na Mohammed Hassan ku mupira wa Onyango Samuel.
APR FC kuri ubu iri gutozwa na Kanyankore Yaounde,yagaragaje urwego ruciriritse muri uyu mukino,bamyugariro bayo basaga nabananiwe cyane,wanagera mu bakina imbere bigasa nibihomera ku ishongo kuko nta musaruro batanze.
Dusubije amaso inyuma ikipe ya APR FC niyo yaherukaga intsinzi hagati yayo na Ulinzi mu mikino iheruka kubera mu gihugu cya Uganda,g
usa ariko hano i kigali abasore bayoborwa na Afande Musemakweli bananiwe kwihagararaho imbere y’isinzi ry’abafana bari babari inyuma.
Dore abasore aya makipe y’ingabo yifashishije
ku ruhande rw’APR FC: Mvuyekure Emery, Ngabo Albert, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Nshimiyimana Amran, Patrick Sibomana, Benedata Janvier, Twizerimana Onesme, Hakizimana Muhadjiri,Habyarimana Innocent
Abasimbura: Kimenyi Yves, Rusheshangoga Michel, Nsabimana Aimable, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Nkinzingabo Fiston na Butera Andrew.
kuruhande rwa Ulinzi Stars: Saruni, Shitote, Mbongi, Kokoyo, Hassan, Apul, Onyango, Muloma, Waruru, Makwata na Waweru.
Abasimbura: Odhiambo, Birgen, Sande, B.Onyango, na Ochieng.
Tugarutse ku kkiganiro umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda,Patrick Nyamvumba aherutse kugeza ku banyamakuru yari yatangaje ko ikipe izahagararira u Rwanda muri iyi mikino ihagaze neza kuburyo yari yijeje abanyarwanda ko nubwo abandi biteguye bo biteguye kubarusha nk’igihugu cyakiriye iyi mikino.
Uyu mukino kandi kurundi ruhande wanafatwa nkigipimo cyiza ku mutoza Kanyankore umaze kuyiramutwa mu minsi mike ishize.
na Ntakirutimana Alfred