• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Kayumba Nyamwasa akomeje guhiga bukware abanyamuryango ba RNC b’inshuti za Ben Rutabana bari muri Uganda

Editorial 29 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya aremeze ko Kayumba Nyamwasa akoresheje bamwe mubo  bakorana imigambi mibisha nka Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana, aba bombi bikaba bizwi ko bafite karibu ihoraho ku cyicyaro cy’urwego rukuru rw’ubutasi rwa gisirikari CMI  , barimo baracura umugambi mubisha wo kwicishisha no kurigisa abantu bazwiho kuba inshuti za Rutabana cyangwa se ba babajwe n’uburyo yamurigishije akaburirwa irengero. Igitangaje kuri urwo rutonde hariho abantu b’imena muri RNC ndetse bakaba bari ku ikubitiro mu bayishinze.

Muri abo twavuga Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”. Byumvikane ko utavuga rumwe na Ntamushobora wese ari mu mazi abira.

Deo Nyirigira uri guhigishwa uruhindu na Kayumba Nyamwasa

Ubutumwa Kayumba Nyamwasa yahaye Sula Nuwamanya, bwabashije kugera kuri Rushyashya n’uko yamusabye kumenya icyo bakora, abo bantu bose tuvuze hejuru, n’aho bakunda kujya kugirango bizaborohere gutabwa muri yombi igihe Kayumba Nyamwasa azakoresha CMI. Kayumba yabaye nkaya ngurube ibura  ibyo irya ikadukira ibibwana byayo.

Hashize igihe kinini abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC badacana uwaka; muri Uganda ifatwa nk’indiri ya RNC naho byabaye uko, ariko cyane cyane birushaho ubwo imbarutso yabaye ibura rya Ben Rutabana, Komiseri muri RNC bikozwe na Kayumba Nyamwasa. Ibi ntibikiri ibanga kuko buri wese aziko Rutabana yashimuswe na Kayumba Nyamwasa, dore ko no mu ihuriro, ubajije iki kibazo ahita yirukanwa. Aha twatanga urugero nka Komite ya RNC muri Canada, yegujwe kubera kubaza ikibazo cya Rutabana, dore ko harimo mukuru we na mushiki we.

Mubyo bashinja Kayumba kandi harimo ko we na muramu we Frank Ntwali bagize RNC akarima kabo cyangwa inka bakama igihe bashakiye. Kugirango Kayumba yigarurire itsinda cyangwa intara ya Uganda yamaze kumuzinukwa yiyumvishije ko agomba kwigizayo bamwe mu banyamuryango abona bamuhangayikishije, cyane cyane abo twavuze ruguru.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro;  ngizo ingaruka zo guheka impyisi.

2020-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

RNC : Aho bukera amaraso ashobora kumeneka, Abacancuro ba Rujugiro barahiga bukware Rudasingwa

RNC : Aho bukera amaraso ashobora kumeneka, Abacancuro ba Rujugiro barahiga bukware Rudasingwa

Editorial 15 Jul 2016
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Editorial 11 Nov 2018
Addis Ababa: Perezida  Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Editorial 09 Feb 2019
Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Editorial 17 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Editorial 29 Nov 2017
U Burundi bwakangishije kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu
POLITIKI

U Burundi bwakangishije kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Editorial 19 Sep 2018
Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere
Mu Rwanda

Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Editorial 23 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru