Abashinzwe umutekano bavuye muri Uganda na bagenzi babo bo muri Kenya bakajije uburinzi ku wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura kuri ubu uri kubarizwa mu Bitaro bya Nairobi.
Gen Kale Kayihura akaba yarerekeje muri Kenya mu cyumweru gishize agiye kwivuza nyuma yo kwemererwa gukurikiranwa adafunzwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye rumukurikiranyeho ibyaha bigera kuri bitatu.
Amakuru agera ku rubuga Spyreports aravuga ko Gen Kale Kayihura wugarijwe na diabetes kuri ubu atemerewe gukoresha telephone ndetse akaba ari kugerwaho n’abantu babiherewe uburenganzira nabwo arinzwe bikomeye.
Bikaba bivugwa ko arinzwe bikomeye n’abayobozi ba Kenya na Uganda mu rwego rwo kwirinda ko yagira gutya agatoroka ibitaro.
Biravugwa kandi ko umwe mu bamukurikiranira hafi ariwe Brig. Dr Ambrose Musinguzi, ukuriye serivisi z’ubuvuzi mu Gisirikare cya Uganda, UPDF.
Mu gitondo cyo kuwa 24 Kanama nibwo Gen Kale Kayihura watawe muri yombi kuwa 13 Kamena, yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye bwa mbere.
Yashinjwe ibyaha bitatu birimo kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara (imbunda), aho ngo hagati ya 2010 na 2018 yatanze amabwiriza yo guha imbunda abantu batazikwiriye barimo abo mu mutwe wa Boda Boda 2010 uyoborwa n’uwitwa Abdallah Kitata, kunanirwa kugenzura imbunda zahawe umutwe wa Flying Squad w’igipolisi n’umutwe w’ubugenzacyaha wa polisi na none hagati ya 2010 na 2018 no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda ndetse ngo n’Abagande bakuwe mu Rwanda hagati ya 2012 na 2016. Ibi byaha byose yarabihakanye.