Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro batoye Perezida Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.
Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye mu Nteko rusange y’umuryango ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, bemeje ko Kagame azabahagararira nk’umukandida ku majwi 100%, bingana n’abantu 1170 bari bayitabiriye.
Bagaragaje ko bamutoye bitewe n’ibikorwa bitandukanye yagiye akora birimo guhesha ijambo u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, umutekano usesuye ku baturage, guca nyakatsi, kubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ayobora batoye Perezida Kagame nk’umukandida uzabahagarira mu matora y’umukuru w’igihugu ku kigero cya 100%, ari ikimenyetso kigaragaza amatora azagenda neza.
Yagize ati “Ibi birampa ishusho y’uko amatora azagenda neza kandi rwose mfite icyizere bitewe n’uburyo abanyamuryango bitabiriye aya matora ari benshi bakanishimira cyane gutora Perezida Kagame nk’umukandida uzabahagarira mu matora.”
Yakomeje asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwitegura neza amatora, bagenzura ko bari ku malisiti y’itora kugira ngo bazabashe gutora umukandinda wabo neza no kuzamuherekeza mu bikorwa byose azakora byo kwiyamamaza.
Umubyeyi w’imyaka 58 witwa Bazubagira Zena utuye i Kanombe, yavuze ko yatoye Perezida Kagame nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi bitewe n’uko ibikorwa yakoze byigaragaza.
Yagize ati “Nishimye cyane kubera ko ari we twongeye kwamamaza kugira ngo azongere kutuyobora. Njye namutoreye ibikorwa bidasanzwe yagiye adukorera birimo kuba yaraciye nyakatsi akazana gahunda ya Girinka no kuba yaragaruye umutekano mu gihugu tukaba tugenda amasaha yose ntacyo twikanga.”
Biteganyijwe ko Akarere ka Kicukiro kagiye gushyikiriza Inteko Rusange y’Umujyi wa Kigali izina ry’umukandida kemeje kugira ngo izamwemeze ko ari we mukandida watowe bityo na yo izamushyikirize kongere y’umuryango ku rwego rw’igihugu.
Mu matora nk’aya kandi ari kubera mu turere twose tugize igihugu Kagame Paul yabonye 100%.