• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kicukiro: Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora

Kicukiro: Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora

Editorial 03 Jun 2017 Mu Rwanda

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro batoye Perezida Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye mu Nteko rusange y’umuryango ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, bemeje ko Kagame azabahagararira nk’umukandida ku majwi 100%, bingana n’abantu 1170 bari bayitabiriye.

Bagaragaje ko bamutoye bitewe n’ibikorwa bitandukanye yagiye akora birimo guhesha ijambo u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, umutekano usesuye ku baturage, guca nyakatsi, kubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ayobora batoye Perezida Kagame nk’umukandida uzabahagarira mu matora y’umukuru w’igihugu ku kigero cya 100%, ari ikimenyetso kigaragaza amatora azagenda neza.

Yagize ati “Ibi birampa ishusho y’uko amatora azagenda neza kandi rwose mfite icyizere bitewe n’uburyo abanyamuryango bitabiriye aya matora ari benshi bakanishimira cyane gutora Perezida Kagame nk’umukandida uzabahagarira mu matora.”

Yakomeje asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwitegura neza amatora, bagenzura ko bari ku malisiti y’itora kugira ngo bazabashe gutora umukandinda wabo neza no kuzamuherekeza mu bikorwa byose azakora byo kwiyamamaza.

Umubyeyi w’imyaka 58 witwa Bazubagira Zena utuye i Kanombe, yavuze ko yatoye Perezida Kagame nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi bitewe n’uko ibikorwa yakoze byigaragaza.

Yagize ati “Nishimye cyane kubera ko ari we twongeye kwamamaza kugira ngo azongere kutuyobora. Njye namutoreye ibikorwa bidasanzwe yagiye adukorera birimo kuba yaraciye nyakatsi akazana gahunda ya Girinka no kuba yaragaruye umutekano mu gihugu tukaba tugenda amasaha yose ntacyo twikanga.”

Biteganyijwe ko Akarere ka Kicukiro kagiye gushyikiriza Inteko Rusange y’Umujyi wa Kigali izina ry’umukandida kemeje kugira ngo izamwemeze ko ari we mukandida watowe bityo na yo izamushyikirize kongere y’umuryango ku rwego rw’igihugu.

Mu matora nk’aya kandi ari kubera mu turere twose tugize igihugu Kagame Paul yabonye 100%.

-6781.jpg

-6780.jpg

2017-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Col. Gaspard Baratuza  yarashimuswe cyangwa nawe yasanze abandi ?

Burundi: Col. Gaspard Baratuza yarashimuswe cyangwa nawe yasanze abandi ?

Editorial 22 Sep 2016
Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Editorial 07 Nov 2017
Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje   yuko koko akunda Nigeria

Perezida Buhari kutagaruka avangira Visi Perezida yagaragaje yuko koko akunda Nigeria

Editorial 17 Apr 2017
‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

Editorial 22 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.
Amakuru

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Editorial 03 Feb 2023
Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika
Mu Mahanga

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Editorial 05 Sep 2016
U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi
INKURU NYAMUKURU

U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

Editorial 30 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru