Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza 2016 arataha ku mugaragaro inyubako ya CHIC Complex yuzuye itwaye miliyari 19 na miliyoni 800 z’ Amafaranga y’ u Rwanda, n’iya Kigali Heights yuzuye itwaye akayabo ka miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
CHIC Complex, ni inyubako nini yujujwe mu Mujyi wa Kigali n’Ihuriro ry’abacuruzi bibumbiye muri CHIC (Champion Investment Corporation), igamije gukemura ikibazo cy’inyubako nke z’ubucuruzi mu mujyi.
Iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya gare nshya, ahahoze hitwa kuri Eto Muhima. Ni inyubako iri ku muhanda uzwi nko kuri Statistic ariko ikaba izengurutswe n’undi ugera mu marembo ya gare.
Ifite imiryango igera ku 1000, yatangiye gukorerwamo mu gihembwe cya nyuma cy’uyu mwaka n’abacuruzi biganjemo abasanzwe, amabanki, restaurant, utubari n’iguriro rigezweho (Supermarket).
CHIC Complex, ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zigera kuri 500 kuko yubatse ku buso bungana na metero kare zisaga 55,000.
CHIC Complex
CHIC Investment Corporation yashinzwe mu 2008 n’abacuruzi 59 b’Abanyarwanda bakora ubucuruzi butandukanye, bishyize hamwe bagamije guteza imbere igihugu nabo ubwabo.
Perezida Kagame kandi aranafungura ku mugaragaro inyubako ya Kigali Heights yuzuye itwaye miliyari 30 Frw, iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iruhande rwa ‘Rond Point’ y’ahazwi nka KBC, aho iteganye neza n’inyubako ya Kigali Convention Center.
Yubatse ku butaka bwa m2 12 750, ikagira ibiro bishobora kwakira abantu 1500. Inyubako yose ingana na metero kare 2400, ikagira ubushobozi bwo kwakira imodoka 150 imbere mu nzu n’izindi 150 hanze.
Iyi nzu yatangiye kubakwa mu 2014 iri gukurura abacuruzi bakomeye harimo amaduka, amabanki, farumasi n’ibindi, aho mu biteguye gukoreramo harimo Javas House cafe, Mr. Price, Bosini, Simba Supermarket, Woolworths yo muri Afurika y’ Epfo icuruza ibiribwa, Deacons icuruza imyambaro, Fusion Capital, Vine pharmacy n’abindi.
Kigali Heights