• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Editorial 15 Feb 2017 Mu Mahanga

Abanyeshuri umunani b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mpanga mu Karere ka Kirehe bafashwe n’indwara bakajyanwa mu bitaro igitaraganya kuri uyu wa 13 Gashyantare 2017.

Aba banyeshuri bari bafite imyitwarire idasanzwe irimo kwiruka no gukubita bagenzi babo bisa n’aho bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, Dr Ngamije Patient yavuze ko bakimara kubakira babaganirije hamwe n’ababyeyi babo kuko bari bafite ihungabana ubu bakaba bameze neza ku buryo ejo bazabasezerera.

Yahakanye amakuru yavugaga ko bari bafite imyitwarire nk’iy’abarwayi bo mu mutwe, ko biyamburaga imyenda, avuga ko birukaga bifitanye isano n’ihungabana.

Ati “Nta kidasanzwe, ni ibintu byoroshye. Twaganiriye na bo n’ababyeyi babo, tuzabasezera ejo nta kibazo bafite. Ni ihungabana bari bafite. Muri rusange nta kibazo gihari, nta burwayi bw’umubiri cyangwa indwara tuvura dukoresheje imiti ihari. Bagaragazaga ibimenyetso by’ihungabana.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick yatangaje ko aba banyeshuri bitaweho bigizwemo uruhare n’abajyanama mu by’ihungabana bakorera kuva ku rwego rwa buri kigo nderabuzima kugeza ku bitaro.

Ati “Icyabiteye ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano bari kubikurikirana. Ikigaragara ni uko ari ibintu bagiye bumva, ni abana bato amagambo bumvise ni yo yatumye bahungabana.Nyuma yo kwitabwaho ejo bazasezererwa.”

Kugeza ubu ariko ntiharamenyekana impamvu nyirizina yaba yatumye aba banyeshuri bahungabana.

Twagerageje guhamagara umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ntibyadukundira kuko telefone ye itari iri ku murongo.

Ubwo twavuganaga n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yadutangarije ko amakuru y’abo banyeshuri atarayamenya.

2017-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Happy 27th Wedding Anniversary

Happy 27th Wedding Anniversary

Editorial 10 Jun 2016
Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Editorial 08 Feb 2023
Itsinda ry’abapolisi bo muri Malawi  mu rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’abapolisi bo muri Malawi mu rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda

Editorial 21 Jun 2016
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Editorial 19 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro
Mu Mahanga

Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Editorial 21 Jan 2016
Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame
IMIKINO

Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Editorial 05 May 2018
Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana
Mu Rwanda

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Editorial 01 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru