• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi

Kiyovu SC igereye mukebo Sunrise FC yigeze kuyibuza igikombe, iyitsinda 4-0 biyiganisha habi

Editorial 03 Apr 2024 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2024 nibwo ikipe ya Kiyovu SC itsinze ikipe ya Sunrise FC ibitego 4-0.

Ni mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda yakinwaga ku munsi wayo wa 26 waberaga kuri Kigali Pelé Stadium.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, Kiyovu SC yari yagaragaje ko itibagiwe ibyo Sunrise FC yayikoreye iyitsinda bityo iyibuza gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2022-2023 yari ihanganiye na APR FC.

Mbere y’uko umukino ukinwa, Kiyovu SC ibinyukije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari twitter, bagize bati “Mwaramutse neza Sunrise FC? Ese muribuka tariki 21/05/2023? Muze tubahembere imirimo myiza mwakoze. Ni mukanya 15h00 kigali pele stadium.”

Ibi byatumye uyu mukino ukomera kuko igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Kiyovu imaze gutsinda ibitego 3-0.

Ni ibitego byatsinzwe na Alfred Leku watsinzemo bibiri naho ikindi gitsindwa na Richard Kilongozi.

Mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, Kiyovu yongeye gutsinda ikindi cya Kane cyatsinzwe na Richard Kilongozi bityo umukino urangira ari ibitego bine ku busa.

Ibi bitego bine ikipe ya Sunrise FC itsinzwe bitumye ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 26, aya manota aratuma iyi kipe ibarizwa i Nyagatare igana habi.

Ibi bibaye biragaragaza ko Sunrise FC itagize icyo ihindura mu mikino ine isigaye kugirango uyu mwaka w’imikino urangire yamanuka mu kiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda.

Kiyovu SC izwi nk’Urucaca yo ihagaze ku mwana Gatandatu n’amanota 37, ibi bituma ituje cyane  kuko ntiyamanuka mu kiciro cya kabiri cg ngo ibe yatwara igikombe.

Usibye uyu mukino wakinwe hari indi mikino y’umunsi wa 26 yakinwe, Dore uko yagenze:

Musanze FC 2-1 Gasogi United

Etoile de l’Est 0-1 Gorilla FC

Police FC 2-0 Amagaju FC

Imikino izakinwa kuyi uyu wa Kane no kuwa Gatanu:

Muhazi United vs Mukura VS

Rayon Sports vs Etincelles FC

Marines FC vs Bugesera FC

AS Kigali vs APR FC

2024-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

Impinduka zitunguranye  mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

Editorial 11 Feb 2016
Patriots BBC yisanze mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya Basketball Africa League rigomba gutangira mu Rwanda hagati muri Gicurasi 2021.

Patriots BBC yisanze mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya Basketball Africa League rigomba gutangira mu Rwanda hagati muri Gicurasi 2021.

Editorial 01 May 2021
Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Editorial 23 Apr 2025
Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha

Abayoboke ba Enihakore Pentecost Ministry biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha

Editorial 27 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika
UBUKUNGU

Dr Donald Kaberuka yavuze ku byo abaturage bifuza ku nzego za leta muri Afurika

Editorial 29 Apr 2018
Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]
UBUKUNGU

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]

Editorial 08 Feb 2019
Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.
Amakuru

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Editorial 05 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru