Ubwo Umuhanzikazi Knowless Butera yari yatumiwe mu kiganiro kuri Radio Rwanda,yabajijwe n’umunyamakuru iby’ubukwe bwe na Clement ndetse naho imyiteguro igeze,igisubizo cye bamwe bagifashe nko kwishongora ndetse kibatera uburakari bakurizaho kumutega iminsi.
Knowless ubwe yasubije umunyamakuru ati”Ubukwe bwanjye ntibuzaba ari Concert …buzazamo uzabona ubutumire gusa” Ayo niyo magambo Radio Rwanda yifashishije kuri Facebook isaba ibitekerezo by’abakunzi bayo maze ibyo bayihaye bigaragaramo ibyishimo bicyeya batewe n’amgambo ya Butera Knowless bamwe bati “baca umugani ngo “Vuga uziga” abandi bati”Abanyarwanda bakugire umu Star none utangiye kwiheruna….n’amara kuguharukwa nibwo uziga kubana n’abantu” n’ibindi byinshi nawe wakisomera hano:
Dore ngibyo ibya Knowless