Koffi Olomide, umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azataramira mu Rwanda, mu gitaramo kizaba kuwa Tariki 3 Ukuboza 2016.
Nyir’ubwite, Olomide, niwe witangarije iyi nkuru abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, zirimo Twitter na Facebook.
Uyu muhanzi yagize ati “Mwaramutse Rwanda, mwaramutse Kigali. Ni Koffi Olomide, Le Quadra Koraman. Ndishimye cyane kuko kuwa 3 Ukuboza noneho nzaba ndi i Kigali ku bwanyu. Aya ni amagambo ya Mopao Mokonzi ubakunda cyane, ndabakunda!”
Twagerageje gushaka kuvugana n’abantu basanzwe bategura ibitaramo mu Rwanda ngo tumenye ibirambuye kuri cyo ariko abo twavuganye nabo bose batubwira ko nta byinshi nabo bakiziho uretse kuba gusa barabonye akavidewo ka Olomide abivuga.
Uyu muhanzi agiye kuza mu Rwanda gucuranga indirimbo ze zahakunzwe cyane zirimo ‘Ekotite’ (‘Selfie’), indirimbo yatunganyijwe n’Umunyarwanda ‘ Producer Mastola’ bakunze kwita ‘Master Touch’.
Uyu muririmbyi, ubwo aheruka muri Kenya, yateye umugeri mu nda umwe mu bakobwa bamubyinira, bituma asubizwa i Kinshasa shishi itabona, ndetse agezwa no mu nkiko.
Nyuma yaje gusaba imbabazi kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo ya RTNC agira “Mfite inshingano yo kubwira inshuti zanjye ko nzisabye imbabazi, ndicuza cyane ibyabaye”.
Umuryango wita ku buhinzi n’ubucuruzi muri Zambiya nawo uheruka guhagarika igitaramo wateguye cyari kuzasusurutswa na Koffi Olomide kubera iri hohotera yashinjwaga gukorera uyu mubyinnyi we.
http://vevo.ly/ZNsJPO