• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Editorial 23 Jan 2017 Mu Rwanda

Komite y’inzego z’iperereza n’umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia gufata imyanzuro ku inozwa ry’akazi k’ubunyamabanga bwayo bufite icyicaro muri iki gihugu.

Kuva taliki ya 15 kugeza 18 Mutarama 2017, Inama nyobozi ya komite y’inzego z’iperereza n’umutekano muri Afurika (Committee of Intelligence and Security Services of Africa/CISSA) yahuriye Addis Ababa mu nama yo gufata ingamba ku buryo bwo kunganira komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AUC) mu gufata imyanzuro iboneye kandi ishingiye ku gusangira amakuru yapererejwe ku mbogamizi umugabane wa Afurika ugenda uhura nazo.

Nkuko itangazo ku banyamakuru rya CISSA ribivuga, taliki ya 17 Mutarama 2017, CISSA ubu iyobowe na Brig Gen Nzabamwita Joseph, Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ari kumwe n’abagize inama nyobozi (Troika) baturuka muri Equatorial Guinea (uwo yasimbuye), Nigeria (uzamusimbura), umunyamabanga nshingwabikorwa wa CISSA; 13 bagize inama nyobozi aho buri gice (region) cya Afurika gihagarariwe na babiri bamenyesheje akanama k’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (African union Peace and Security Council/AUPSC) ku ngingo ivuga: “ ibyagezweho vuba mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba n’ingaruka zaryo muri Afurika”

-5436.jpg

Abagize Inama Nyobozi ya Komite y’inzego z’iperereza n’umutekano muri Afurika

Akanama ka CISSA kandi kamenyesheje AUPSC ibyo mu gihe kizaza CISSA izatanga mu kurwanya imbogamizi z’umutekano n’amakimbirane birangwa ku mugabane. Ikiganiro cyabaye icyambere cyitabiriwe n’abayobozi bose bagize akanama nyobozi ka CISSA. AUPSC yasabye ko CISSA yajya ibamenyesha amakuru yari akubiye mu kiganiro nkicyatanzwe byibura inshuro ebyiri ku mwaka.

CISSA ntabwo yagiye igira inama gusa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ku bibazo by’umutekano n’amakimbirane arangwa ku mugabane w’Afurika ahubwo yanabaye ku isonga mu kurwanya ba gashakabuhake n’ibihano bifatirwa leta zo muri Afurika bifashwe n’ibihugu by’iburayi n’Amerika.

Ku isonga hagaragajwe ikibazo cy’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake wahoze ayobora NISS aho komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika yagaragaje kutabyemera cyane arinabyo byaje kotsa igitutu leta y’ubwongereza ikamurekura. Ingamba za CISSA zo kudahwema kurwanya ibihano k’icuruzwa n’ubukungu bwa Zimbabwe na Sudan nabyo byatumye leta zunze ubumwe bw’Amerika bakuraho bimwe mu bihano byari byarafatiwe igihugu cya Zimbabwe.

-5435.jpg

Brig Gen Nzabamwita Joseph, Umunyamabanga Mukuru wa NISS

Abakuru b’ibihugu mu muryango w’ubumwe bwa Afurika bagize igitekerezo cyo gushyiraho CISSA bakomeje gushyigikira no gukomeza uru rwego. Nyuma yaho leta ya Ethiopia itangiye inkunga y’ikibanza kizubakwamo inyubako ya CISSA hafi yiy’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, leta ya Equatorial Guinea nayo yatanze inkunga yo kubaka icyo cyicaro gikuru cya CISSA. Ibirori byo byo gushyira ibuye fatizo aho izubakwa iteganijwe taliki ya 31 Mutarama 2017 ubwo inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afurika izaba iteraniye muri Ethiopia.

Abayobozi benshi muri Afurika bategerejwe muri iyo nama, muribo harimo ba Perezida b’ibihugu nk’u Rwanda, Equatorial Guinea na Ministiri w’intebe wa Ethiopia bitezwe kuzitabira icyo gikorwa.

Muri Kanama 2016, U Rwanda rwakiriye inama ya 13 yahuje abayobozi ba Komite y’’Inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika, CISSA, biga ku “guhangana n’ubwiyongere bw’ikoreshwa nabi ry’ubucamanza mpuzamahanga bigirirwa Afurika.”

CISSA ifunguye ku bihugu byose bigize AU, ariko ubu igizwe n’Inzego zishinzwe Iperereza n’Umutekano w’igihugu zo mu bihugu 51, Ubunyamabanga Bukuru bwayo bugakorera Addis Ababa, Ethiopia.

Cyiza D.

2017-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Byinshi wamenya kuri Bombe Hydrogene Koreya ya Ruguru yagerageje igakangaranya Isi.

Byinshi wamenya kuri Bombe Hydrogene Koreya ya Ruguru yagerageje igakangaranya Isi.

Editorial 05 Sep 2017
Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana

Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana

Editorial 15 Nov 2017
Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Editorial 19 Sep 2021
Ruhango:  Umuryango “ Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ”  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ruhango:  Umuryango “ Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ”  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Editorial 23 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 10 Mar 2023
Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Editorial 25 Oct 2017
Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu
UBUKERARUGENDO

Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu

Editorial 09 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru