Guhera tariki ya 21 kugeza kuya 28 Gicurasi 2022, mu Rwanda hateganyijwe irushanwa rigomba guhuza amakipe 8 yitwaye neza ku mugabane wa Afurika mu ijonjora ryabanje mu mukino w’intoki wa Basketball, kuri uuyu munsi amakipe yose yamaze kugera mu rwa Gasabo.
Imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ihuza amakipe yitwaye neza kuri uyu mugabane wa Afurika ku bufatanye na NBA mu rwego rwo kuzamura umukino w’intoki wa Basketball ku bakinnyi bakomoka kuri uyu mugabane.
Iri rushanwa rigiye kuba ku ncuro ya kabiri rikabera ku butaka bw’u Rwanda rirahuza amakipe yabonye itike mu mezi make ashize ubwo hakinwe imikino mu bice bibiri bitandukanye, aha twavuga amakipe yabonye itike anyuze mu cyiswe Nile Conference na Sahara Conference.
Muri buri gice hasohotse amakipe ane ya mbere yari yitwaye, duhereye muri Nile Conference amakipe yabonye itike ni REG BBC (Rwanda), US Monastir (Tunisia), AS Sale (Morocco) na Seydou Legacy Athlétique Club izwi nka SLAC (Guinee Conackry).
Muri Sahara Conference, amakipe yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ni Zamalek SC (Egypt), Petro de Luanda (Angola), Cape Town Tigers (Afrika y’Epfo) na Forces Armées et Police Basketball izwi nka FAP yo muri Cameroon.
Aya makipe yose uko ari umunani agiye gukina imikino ya 1/4 cy’irangiza muri iri rushanwa rya BAL 2022, iyi mikino yose ikazajya ikinirwa mu nyubako ya Kigali Arena igiye kwakira iyi mikino ku ncuro ya kabiri yikurikiranya kuko iri rushanwa rya BAL riheruka naryo ryabereye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2021.
Uko imikino iteganyijwe uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, ikazajya ikinwa guhera ku isaha ya Saa munani n’igice ndetse no ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bitaganyijwe ko mu munsi umwe hazajya hakinwa imikino ibiri.
Umukino wa mbere uzabanziriza indi ni uzahuza ikipe ya AS Salé yo muri Maroc ikazakina na Petro de Luanda yo muri Angola guhera ku isaha ya Saa munani n’igice, uyu uzakurikirwa n’umukino uzahuza ikipe ya FAP yo muri Cameroon na REG BBC yo mu Rwanda.
Indi mikino ya 1/4 izaba ku munsi wo ku cyumweru aho ku isaha ya saa munani n’igice hazakina ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Afrika y’Epfo) izahura na US Monastir yo muri Tunisia, ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri hazakina S.A.L.A Basketball Club yo muri Guinea na Zamalek yo mu misiri.
Indi mikino ya kimwe cya kabiri yo biteganyijwe ko izakinwa tariki ya 25 Gicurasi, uwo guhatanira umwanya wa gatatu uri ku itariki ya 27 naho umukino wa nyuma uzakinwa ku itariki ya 28 Gicurasi 2022.
Ibyo abantu bamenya kuri iri rushanwa rya BAL 2022 rizama icyumweru kimwe rikinirwa mu nyubako ya Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10.
1. Inyubako ya Kigali Arena igiye kongera kwakira abantu mu buryo bwuzuye :
Kuva mu mwaka wa 2020 ubwo isi yose yari yibasiwe n’icyorezo cya Koronavirusi, nyuma yaho ibikorwa bya Siporo byarafunzwe gusa bifunguriwe inyubako ya Kigali Arena ntabwo yemererwaga kwakira abantu mu buryo imyanya yose yateganyijwe yabakira 100%, nyuma yaho igenjeje make kuri unu iyi nyubako izakira abantu bahwanye n’imyanya irimo.
Mu busanzwe inyubako ya Kigali Arena iteganyijwe kwakira abantu 10 000 bicaye neza, aba bakaba bazatangira gukoresha iyi nyubako mu mikino ya Basketball Africa League igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Gicurasi 2022.
2. Abantu bikingije mu buryo bwuzuye nibo bazitabira imikino ya BAL:
Nk’uko byatangajwe ndetse binagaragara mu nkuru ya The New TImes, ni uko abantu bazitabira imikino itandukanye izabera muri Kigali bagomba kuba barikingije Koronavirusi mu buryo bwuzuye ndetse kandi abantu bagomba kuzaba bambaye neza agapfukamunwa.
3. Abahanzi Nyarwanda nibo bazasusurutsa abazitabira iyi mikino:
Uhereye muri iki cyumweru nibwo hatangajwe abahanzi ndetse n’abandi bazasusurutsa abazitabira ibirori bya BAL, kugeza ubu nkuko byemejwe muri rusange ni uko ari abahanzi nyarwanda gusa bazifashishwa.
Aha twavuga mu bahanzi bazitabira ibi bitaramo harimo Bushali, Mike Kayihura, Ish Kevin, Mashirika ndetse na Ruti Joel.
Mu ba DJ’s batumiwe ndetse bazagaragara bashyushya abantu ni DJ Toxxyc, Makeda Mahadeo ndetse na DJ Marnaud.
4. Abafana bazitabira iyi mikino bateguriwe aho bazidagadurira hanze ya Kigali Arena:
Abategura iri rushanwa rya BAL 2022, batangaje ko hari ahantu hateguriwe abantu bazitabira iyi mikino mu rwego rwo kwishimira iyi mikino ndetse no kwidagadura muri rusange, aha kandi biteganyijwe ko aho abantu bazajya babarizwa ni hanze y’iyi nyubako.
Nkuko bigaragara ni uko aho abazaba bitabiriye iyi mikino bazabasha gukurikirana umuziki mbereho amasaha 3 y’uko umukino utangira ndetse na nyuma y’isaha imwe imikino irangiye abantu bakazabasha gukurikirana abo bahanzi mu buryo bwateguwe.