ACP Theos Badege wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’Igihugu, yagizwe Komiseri ushinzwe ubuvugizi n’imikoranire ya Polisi n’izindi nzego.
Ku mwanya w’Ubuvugizi bwa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Bagede yasimbuye ACP Celestin Twahirwa wagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage, Community Policing. Bibaye kunshuro ya kabiri kuko mbere y’uko ajya kuyoborwa urwego rwa CID nabwo yari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
Izi mpinduka muri Polisi y’Igihugu zije mu gihe uru rwego rushinzwe umutekano ruri mu mavugurura yatangiye ubwo Minisiteri y’Umutekano yarucungaga yaseswaga maze rukegurirwa Minisiteri y’Ubutabera.
ACP Theos Badege
Si ubwa mbere ACP Theos Badege abaye Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu kuko mu 2013 yavuye kuri uyu mwanya ubwo yari agizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).
ACP Celestin Twahirwa wari uwuriho, yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu kuwa 9 Ugushyingo 2014 asimbuye ACP Damas Gatare wari ugizwe Umuyobozi w’ishami rya “Community Policing.”
ACP Celestin Twahirwa
Kuri ubu ACP Celestin Twahirwa niwe muyobozi mushya w’ishami rya Community Policing.