Nyuma y’ibikorwa bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda ku maherere bagakorerwa iyicarubozo abandi bagafungirwa ahatazwi, Uganda yongeye gushyirwa mu majwi ku kurekura mu buryo budahwitse abantu bakekwaho kugambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ku wa Mbere tariki 25 Kamena, nibwo Urukiko rwa Mbarara rwarekuye abantu 39 baherukaga gutabwa muri yombi bagiye mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, bari bategereje kuburanishwa n’inkiko kubera kurenga ku mategeko abuza impunzi kujya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano.
Nyamara babirenzeho binjira mu migambi yo kugirira nabi ubutegetsi bw’ikindi gihugu bayicuriye imbere muri Uganda, bikiyongeraho ko bashakaga kuva mu gihugu bakoresheje inyandiko mpimbano.
Abo ni igice cy’itsinda ry’abantu 46 b’urubyiruko baherukaga gufatirwa ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania, ku wa 11 Ukuboza 2017.
Batawe muri yombi nyuma y’uko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Uganda zitabashize amakenga, nyuma y’uko zari zimaze gutahura ko bari gukoresha ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano.
Uretse ibyo byangombwa ariko, uburyo bavugaga inkuru z’aho bagiye n’impamvu ibajyanye ntabwo byahuraga.
Hari amakuru ko abakozi b’Urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda, CMI, bari babagiye mu matwi ngo nibagera aho basohokera muri Uganda, babwire ubuyobozi ko bagiye mu iyogezabutumwa muri Tanzania.
Nyamara bageze ku mupaka abenshi bananirwa kuvuga ibyo babwirijwe mbere, bagenda bivamo. Ikinyamakuru The Standard cyahishuye ko bamwe bananiwe no gusubiza utubazo twakabaye tworoheje nk’izina ry’urusengero bagiyeho, habura n’umwe wibukaga pasiteri uruyobora.
Abandi babaye nk’abacanganyikiwe, bahishura ko hari umuntu ubategereje i Bujumbura ngo abajyane mu myitozo ya RNC mu bice bya Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Inzego z’abinjira n’abasohoka zahise zimenyesha Polisi ya Uganda. CMI ikimenya ko umugambi upfubye, Captain Byaruhanga ukorera Kikagati yabwiye abayobora umupaka ko hari “amabwiriza aturutse hejuru” yemerera abo bantu gukomeza urugendo biba iby’ubusa na Major Fred Mushambo ushinzwe ubutasi mu ngabo hafi aho agerageje biranga.
Polisi yahise ibajyana kuri Sitasiyo ya Isingiro ari naho beruriye umugambi wabo n’uburyo bagiye binjizwa muri RNC mu bice bitandukanye bya Uganda nka Nyakivala, Kiboga, Kibale na Mubende, bavuga n’ababinjizaga muri uyu mutwe barimo Musoni Jeffrey, Bijura Moses, Felix Mwizerwa na Dr. Sam Ruvuma.
Muri bo bose, Musoni watorotse Ingabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant na Bijura usanzwe ari umupasiteri ahitwa Rubare muri Ntungamo, ni bo bafatanywe n’abandi i Kikagati.
Dr. Sam Ruvuma, umuvandimwe wa Lt. Colonel Gideon Katinda ukora mu Rukiko rwa Gisirikare na Felix Mwizerwa, umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira usanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC muri Mbarara, babashije gucika ubwo bari bageze i Kikagati, abandi bo barafatwa.
Gusa nyuma y’iminsi mike Dr. Ruvuma yaje gutabwa muri yombi na Polisi afatiwe i Mbarara, imugumana iminsi mike ariko aza kurekurwa nyuma ‘y’itegeko ryaturutse hejuru.’ Ubu yasubiye mu bikorwa byo gushakira RNC abayoboke mu bice bya Mbarara, naho Felix Mwizerwa we yimukiye i Minembwe muri RDC aho ari umuyobozi w’ibikorwa bya RNC.
Umucamanza yaraguzwe…
Amakuru ahamya neza ko irekurwa ry’aba bantu 39 ryabayeho nyuma ya ruswa ikomeye yahawe umucamanza wari ukurikiranye ikirego cyabo. Iyo ruswa bivugwa ko yaganiriweho ku ruhande rwa RNC na Edgar Tabaro Muvunyi wo mu kigo cy’abanyamategeko, Karuhanga Tabaro & Associates Advocates.
Abandi barindwi basigaye barimo n’ababinjije muri RNC, Bijura na Musoni bari kuburanira mu Rukiko Rukuru, byitezwe ko na bo bazafungurwa vuba nk’uko ubuhamya bw’abarekuwe bagasubira Nyakivale, Bubende, Kiboga na Kampala bubivuga.
Abarekuwe bose ngo babwiwe kwitegura gukomeza urugendo rwabo rugana mu nkambi za RNC muri RDC mu byumweru biri imbere. Gusa hari umwe muri bo wafunguwe ataha ababaye kubera uburibwe yashowemo n’uwari umujyanye.
Yahise aha amakuru polisi kuri uwo muntu wabinjizaga muri RNC ndetse polisi ihita imuta muri yombi, gusa nawe byitezwe ko mu minsi mike azarekuwa kimwe n’abandi bakorera RNC.
Ku wa 25 Werurwe ubwo Perezida Museveni na Perezida Kagame baganiraga n’itangazamakuru, Museveni yagize ati “Ubwo nahuraga na Perezida Kagame i Addis Ababa yampaye ibimenyetso bimwe kandi narabikurikiranye. Hari Itsinda ry’Abanyarwanda ryari riri kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro banyuze muri Tanzania n’u Burundi ngo bakomereze muri Congo.”
“Bavugaga ko bagiye mu mirimo y’itorero ariko ubwo bahatwaga ibibazo byagaragaye ko bitari imirimo y’idini. Byari ibindi bindi.”
Ubu ibyibazwa ni uburyo Museveni ubwe yemeye ko hari umutwe uri kwinjiriza abarwanyi mu gihugu cye bigizwemo uruhare n’inzego ze z’iperereza, ariko abantu babifatiwemo bakarekurwa nta cyo baryojwe, bakemererwa gukomeza bajya mu myitozo ya gisirikare ku butaka bwa Congo.
Ukurekurwa kw’abo bantu mu nkiko nyuma y’ibyo Museveni ubwe yemeye, byafashwe nk’ibirushaho gushimangira umugambi uhuriweho wa RNC na CMI mu guhungabanya umudendezo w’u Rwanda, binarushaho gutanga ibimenyetso ko itegeko riva hejuru ku Mugaba w’Ikirenga.
Ibyo byose bikaba bisiga akabazo ku butumwa Uganda iba iha u Rwanda mu kurekura abantu baba bafashwe bagambiriye kururwanya, hakanibazwa niba iba yatekereje neza ku byo iri kugirira umuturanyi wayo.
gakuba
ntamwazi wadutera aturutse hanze ;umubinuwo tubana nakore igisirikare ariko ni kigarasha RDF nishake ikibiriti itwike ibyobigarasha ntibigoye
MAOMBI jOHN
NONE SE KO WUMVA MUZI KURWANA MWATANZE NAMWE UBUTUMWA KURI UGANDA!!!1 MUREKE KUDUSAKURIZA KO MUBIZI KO BAGIYE KUBATERA MWAGIYE NAMWE KUBATERA AHO KWIRIRWA MUVUZINDURU MUNYANDIKO??? MURAGOWE NKOTANYI MWE!!! IYO POLITIKE YO KWIBYIMBISHA MURI IGIKERI NGO MUNGANE NINKA NTAKIBUZA MURATURIKA!!1 IYO POLITIKI YURWANGO KUBIHUGU BITURANYI BYOSE( BURUNDI, TANZANIA, KONGO, UGANDA) MUBONA KO BIZABASIGA AMAHORO? UZIKO MUTAGIRA UBWENGE, MBEGA NINDE WABAROZE ? ABATUTSI KUKI MUMEZE UKO KOKO? MUZATABARWA NABAHE BABANYI KO BOSE MWABAGIZE ABANZI BANYU? AKUMIRO NI AMAVUNJA PE!!!!