• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Editorial 03 Nov 2016 Mu Mahanga

Gukaza ubukangurambaga n’ibikorwa birwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda byatumye hafatwa abashoferi 8, bivugwa ko bageragezaga guha ruswa abapolisi ngo bareke kubacisha ibihano bijyanye n’amakosa yo mu muhanda bari bafite.

Abakekwa barimo Jean Bosco Ndabarinze w’imyaka 43, Safari Jean de Dieu w’imyaka 31 bafashwe ku italiki ya mbere Ugushyingo I Nyamirambo barimo gutanga ruswa y’amafaranga 150,000.

Umuvugizi wa Polisi ,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda atangaza ko, Ndabarinze na Safari barimo gukora ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, batanze iriya ruswa nyuma yo gutsindwa bagirango amazina yabo asohoke ku rutonde rw’abatsinze.

CIP Kabanda yagize ati:” Bahise batabwa muri yombi bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo , ibyo batangaga byarafatiriwe ngo bizafashe mu iperereza.”

Yongeyeho ati:” Abandi 6 bakekwa , bakora akazi ko gutwara imodoka, bose bafashwe bagerageza gutanga ruswa ziri hagati y’amafaranga 2000 na 3000 nyuma yo gufatirwa mu makosa yo mu muhanda atandukanye.”

Barimo uwitwa Twagirayezu Karegeya, wahagaritse imodoka ye ahatemewe mu gasanteri k’ubucuruzi ka Gakenke,mu karere ka Gakenke.

Abandi 5 bose bafatiwe muri Kigali ni Nkeshimana Francois, watanze ruswa y’ibihumbi 12, Murerente watanze 5,000; Twagirimana Eric watanze 3,000, Tuyishimire Patrick watanze 5,000 na Mahoro Desire watanze 3,000.

CIP Kabanda yagize ati:” Turi ku mihanda kubw’umutekano w’abaturage ,si uguhabwa ruswa ngo dushyire ubuzima bwabo mu kaga; iyi ngeso imenyerewe mu bashoferi igomba guhagarara kandi biroroshye, bakurikize amategeko agenga umuhanda, bahe agaciro ubuzima bw’abandi kandi bace mu nzira zemewe bahabwe serivisi.”

Yongeyeho ati:”Kwica amategeko no kugerageza gutanga ruswa ngo wigendere udahanwe bigushyira mu bibazo kuko igihano kigenewe ikosa ryo mumuhanda ari amende mugihe utanze ruswa we igihano ahabwa ari gufungwa.”; aho yongeyeho ko bariya batandatu banahaniwe amakosa y’umuhanda bakoze.

-4574.jpg

Yarangije agira ati:” Polisi y’u Rwanda ntiyihanganira ruswa n’ibijyanye nayo kandi indangagaciro igenderaho zirayibuza. Nta mbabazi tuzagirira uwo ari we wese uzagura serivisi cyangwa uzagerageza kubona ibyo atemerewe .”

RNP

2016-11-03
Editorial

IZINDI NKURU

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Editorial 17 Sep 2016
Burundi: Abanyamahanga barimo umuzungukazi bafatiwe muri Rweru baburiwe irengero

Burundi: Abanyamahanga barimo umuzungukazi bafatiwe muri Rweru baburiwe irengero

Editorial 05 Nov 2018
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Editorial 08 Jan 2016
Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Editorial 04 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yahaye ikaze abakinnyi n’abafana baje muri CHAN 2016
IMIKINO

Minisitiri Mushikiwabo yahaye ikaze abakinnyi n’abafana baje muri CHAN 2016

Editorial 07 Jan 2016
‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%
Mu Rwanda

‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

Editorial 17 Jul 2016
Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Editorial 04 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru