Félix Tshisekedi yamaganye imvugo z’abanyapolitiki n’abanyamadini bamwe bo muri RDC ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kwigabiza igihugu cye, aho banavuze ko kugira ngo kigire amahoro ari uko ahubwo cyarushozaho intambara kikarwiyomekaho.
Imvugo yo kwigabanya Uburasirazuba bwa RDC cyangwa “balkanization”, yatangijwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka.
Tshisekedi uri mu Bwongereza aho yitabiriye inama ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika, yabwiye abanya-Congo baba i Londres ko mu gihe cyose ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.
Ati “ Mu gihe cyose ndi Perezida wa RDC, nta na santimetero n’imwe igihugu cyacu kizamburwa. Izi ni inkuru z’ababuze ibyo bavuga. Ubwo twari mu badashyigikiye ubutegetsi, ntabwo twigeze tubeshya abaturage ku ngingo y’uko hari abashaka kwigabanya igihugu cyacu.”
Ibi Tshisekedi yabivuze mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, Abanye-Congo batuye mu Bufaransa bagerageje kwigaragambiriza hafi ya Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Paris, bavuga ko rushaka kuvogera igihugu cyabo.
Iyo myigaragambyo yabereye i Paris kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2020. Yakozwe n’Abanye-Congo 30 ba APARECO [Ihuriro ry’abaharanira impinduka muri Congo- Alliance des Patriotes pour la Refondation du Congo] bari barasabye banahabwa uruhushya rwo gukora imyigaragambyo bavuga ko bamagana Leta y’u Rwanda.
Urwo rugendo rwavuye mu gace ka Paris Nord [Gare du Nord] saa munani rwerekeza kuri Parc Monceau aho bagombaga guhagarara, bagakora ibikorwa byabo. Ni imyigaragambyo yamaze iminota 15 ndetse ntiyigeze igera hafi ya Ambasade y’u Rwanda.
Tshisekedi yavuze ko atumva aho iyi mvugo y’uko u Rwanda rushaka kwigabiza RDC ituruka, ko n’umuntu wese uyigenderaho ari umubeshyi.
Ati “Amateka ya balkanisation aturuka he? Ni inde wababeshye? Ntimubatege amatwi. Aya magambo aturuka mu banzi, mu bagizi ba nabi bashaka gusenya igihugu cyacu. ”
Yakomeje agira ati “Iyi Congo nyobora ntizigera icibwamo ibice.”
Ni ku nshuro ya mbere Perezida Tshisekedi avuze kuri iyi ngingo imaze iminsi ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.