Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent atazongererwa amasezerano yo gutoza iyi kipe yari amazemo hafi imyaka isaga itatu ayitoza dore ko yahawe aka kazi muri 2018.
Kudasubukura amasezerano y’umutoza w’ikipe y’igihugu bije nyuma yaho uyu mutoza amasezerano yari afite yo gutoza yarangiranye n’intangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2022.
Nk’uko byatangajwe na FERWAFA binyuze mu ibaruwa bashyize kuri Twitter bemeje aya amakuru y’uko Mashami Vincent atazongererwa Amasezerano.
Bagize bati “FERWAFA iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko amasezerano y’uwari umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru Bwana Mashami Vincent atazongerwa nyuma yo kurangira Tariki 02/03/2022, Ibirebana no gushaka no gushyiraho undi mutoza mukuru bizatangazwa mu gihe cya vuba.”
FERWAFA ikaba yaboneyeho umwanya wo gushimira uyu mutoza mu gihe cyose yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu, iti “Turashimira Umutoza Mashami Vincent byinshi yakoze mu gihe cye cy’amasezerano,ubu akaba atongerewe. Turamwifuriza imirimo myiza n’amahirwe mu mwuga we wo gutoza umupira w’Amaguru.”
Mashami Vincent yahawe gutoza ikipe y’igihugu guhera muri Kanama 2018, icyo gihe akaba yari yasimbuye umutoza Antoine Hey wari watandukanye n’u Rwanda muri Mutarama uwo mwaka.
Nyuma yaje kongererwa amasezerano incuro eshatu zitandukanye ariko kugeza ubwo amasezerano ye yaganaga ku musoza muri Werurwe 2022, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagiye bagaragazaga ko uyu mutoza atakongererwa amasezerano.
Ibi babishingiraga ku ntego yari yahawe mu ncuro zitandukanye yongerererwa amasezerano harimo kugeza ikipe y’igihugu mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2021 ndetse n’indi mikino irimo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022.
Mashami Vincent atandukanye n’Amavubi nyuma yaho yari yaratoze andi makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Bugesera FC ndetse n’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC.