• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Editorial 14 Jul 2017 POLITIKI

Uyu munsi taliki ya 14 Nyakanga 2017, abakandida batatu (3) bemejwe k’uburyo ntakuka na komisiyo y’amatora batangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamaza.

Abo bakandida ni Paul Kagame w’ishyaka RPF-Inkotanyi, Philippe Mpayimana, umukandida wigenga na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda .

Paul Kagame

-7228.jpg

Kagame ari nawe uyobora igihugu ubu, yavutse taliki ya 23 Ukwakira 1957, mu ntara y’amajyepfo, abyarwa na Deogratias hamwe Asteria Rutagambwa (bitabye Imana).

Yashakanye na Jeannette Kagame bakaba bafinye abana 4. Yabaye Perezida wa 6 w’u Rwanda muri 2000 ariko mbere yari Visi Perezida ndetse na Ministiri w’ingabo kuva 1994 kugeza 2000.

Yagize uruhare rukomeye mu kuyobora ingabo za RPA zabohoye u Rwanda zinahagarika Jenoside yakorewe Abatusi muri 1994. Yanayoboye igihugu mw’iterambere ndetse ko kongera kwiyubaka k’urwego rushimwa n’amahanga.

Imbaga y’abanyarwanda yandikiye inteko nshingamategeko isaba ko yahindura itegeko nshinga kugira ngo abanyarwanda basabe Kagame kongera kwiyamamaza agakomeza kubayobora mu rugendo rw’iterambere no kubaka igihugu bishakira nyuma ya 2017.

Inyandiko iriho imikono y’abanyarwanda igera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi asaga yakiriwe n’inteko nshingamategeko.

Ubwo habaga itora rya referendum m’Ukuboza 2015, hasabwa ko itegeko nshinga ryahinduka cyane cyane ingingo y’101, abanyarwanda batoye YEGO ku kigero cya 98.3%.

Nyakubahwa Perezida wa repubulika mw’ijambo ngarukamwaka, yavuze ko ubusabe bw’Abanyarwanda bufite ishingiro, ati “Nta kuntu ntabwemera.”

Philippe Mpayimana

-7230.jpg

Mpayimana wahoze ari umwarimu w’amateka waje kujya muri politiki, yatunguye benshi ubwo yemezwaga k’urutonde ntakuka rw’abakandika bemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Icyizere yari afite ubwo yavugishaga itangazamakuru cyagaragaza ko yumva neza igikorwa yari agiye kujyamo. Mpayimana wari wananiwe mbere kuzuza imikono 600 no kubona icyemezo cy’amavuko, yashoboye gukusanya iyo mikono mu gihe gito kuburyo byamuhesheje uburenganzira bwo kugaragara k’urutonde ntakuka.

Mpayimana w’imyaka 47, n’umugabo ufite abana 4 akaba yaragarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 13 aba mu gihugu cy’Ubufaransa. Mbere yaho yabaye muri republulika iharanira demokarasi ya Congo mbere yo kwerekeza mu Burafaransa.

Abana be 3 batuye muri icyo gihugu hamwe n’umugore we wa mbere ariko ubu yashakanye n’undi mugore bafitanye umwana umwe.

Mpayimana kandi ni umwanditsi wasohoye ibitabo, birimo ibyitwa: Réfugiés rwandais entre marteau et enclume (L’Harmattan, Paris 2004), La rue de la vie, poèmes du Rwanda (L’Harmattan, Paris, 2006), Rwanda, regard d’avenir (L’Harmattan, Paris, 2015) ndetse n’ikindi gitabo aheruka gusohora yise “Indi ntambwe (L’Harmattan, Paris, 2016).

Nkuko abyivugira, igitabo “Indi Ntambwe” nicyo cyamwinjije muri politiki; avuga ko afite inyota yo kubona u Rwanda rutera indi ntambwe muri demokarasi n’ukwishyira ukizana. Avuga ko yishimiye kuba yarabashije kugaragara k’urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida, yongeraho ko intego ye ari ugushishikariza abantu kudatinya politiki bagatera indi ntambwe muri demokarasi no kwishyira ukizana bubaka igihugu.

Mpayimana Philippe niwe mukandida wenyine wigenga wagaragaye k’urutonde rw’abahatanira kuyobora u Rwanda.

Frank Habineza

-7229.jpg

Habineza, uhagarariye ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR, riharanira kubungabunga ibidukikije) akanariyobora, atuye mu murenge wa Kimironko , akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.

Yatangiye ibikorwa bya politiki muri 2009 nyuma yo gushinga ishyaka DGPR.

Ni umugabo wubatse ufite abana 3 uvuga ko ari umurokore yahoze asengera muri kiliziya Gatolika, ariko aza kubatizwa mu Itorero Full Gospel Church, nayo ayivamo ubu akaba asengera muri New life Bible Church iherereye mu karere ka Kicukiro.

Ku myaka 40,niwe mukandida muto mubandi bahatana. Yavukiye muri Uganda mu karere ka Mityana ari naho yaje kurererwa, ubwo arangije amashuri abanza afite imyaka 13 yaje kwakirwa n’undi muryango uzwi muri Politike muri Uganda, ari naho ngo yakuye gukunda Politiki.

Amashuri yisumbuye yayashoje mu 1998 yayigiye mu bigo bitatu; kaminuza yo yayize mu Rwanda mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda “NUR” hagati y’umwaka wa 1999 na 2004, kuko harimo n’umwaka wa mbere yizemo ururimi rw’Igifaransa, yize ibijyanye n’ubuyobozi (Public Administration).

Amaze kwambara no kubona impamyabumenyi mu 2005, yahise agirwa Umunyamabanga wihariye wa Drocella Mugorewera; Minisitiri w’Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine.

Mu 2006 ubwo habaga impinduka mu miyoborere y’u Rwanda, yavuye muri iyi mirimo ya Leta ajya kuyobora icyitwa ‘Nile Basin’ kugera muri Gicurasi 2009 ubwo yeguraga kugira ngo ashinge ishyaka ritavuga rumwe na Leta.

Nyuma yaje kujya muri Sweden anahabonera ubwenegihugu ariko k’ubwamategeko ya komisiyo y’amatora, ubwenegihugu bwa Sweden yaraburetse kugirango abashe kwiyamamaza k’umwanya wa Perezida.

Avuga ko yifuza guhindura politiki y’u Rwanda akanifuza kwimakaza demokarasi mu gihugu.

Ubwanditsi

2017-07-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Editorial 17 Sep 2024
Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Editorial 25 Feb 2019
Haravugwa Coup d’etat muri Cameroon

Haravugwa Coup d’etat muri Cameroon

Editorial 13 Oct 2018
Ndi Perezida kubera icyemezo cy’Abanyarwanda-Kagame

Ndi Perezida kubera icyemezo cy’Abanyarwanda-Kagame

Editorial 03 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa
Mu Rwanda

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Editorial 23 Jan 2017
U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye
ITOHOZA

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Editorial 27 Feb 2016
Perezida Kagame yabajijwe ku ikurikiranwa rya Kayumba Nyamwasa n’itaha rya Twagiramungu
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabajijwe ku ikurikiranwa rya Kayumba Nyamwasa n’itaha rya Twagiramungu

Editorial 11 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru