Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’Ububiligi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Koen Vidal wa De Standaard ikinyamakuru cyandika mu rurimi rw’igifalama.
Muri icyo kiganiro Minisitiri Biruta yibukije ukwigenga kw’ibihugu biturutse ahanini ku bibazo yabazwaga ku ifatwa n’ifungwa rya Paul Rusesabagina wiyita imfubyi mbiligi. Ubwo yabazwaga impamvu Rusesabagina adafite umwunganizi mu mategeko w’Umubiligi, Biruta yavuze ko ibyo ari ibisanzwe, kuko iki atari igihe cy’ubukoloni ku buryo abanyamategeko b’ikindi gihugu bakwivanga mu butabera bw’u Rwanda.
Ibi bishingiye ku kuba u Bubiligi budafitanye amasezerano n’u Rwanda yemerera abanyamategeko b’igihugu kimwe kuba bajya gukorera mu kindi.
Ati “Ntibisanzwe kuba abanyamategeko batari Abanyarwanda baza kugenzura ubwisanzure bw’ubutabera bw’u Rwanda. Ubwo se iyo myitwarire ni nyabaki?
Ababiligi bakaza kugenzura abacamanza bacu! Ndakeka iyo migirire yararangiye mu 1962, umwaka u Rwanda rwabonyemo ubwigenge buva mu maboko y’Ababiligi
Abajijwe uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda, Minisitiri Biruta yavuzeko byasobanuwe neza mu rubanza rwe.
Ati “Ndabyemeza ko Leta yacu yishyuye ruriya rugendo rwagejeje Rusesabagina i Kigali. Ariko nanone ndifashisha ibyavugiwe mu rubanza. Urukiko rwifashishije ingero z’ibindi bihugu byakoreshejwe uburyo busa nk’u Rwanda”.
Kuri iyi ngingo Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’umushimusi ukomoka muri Somali, washutswe akerekeza i Brussels mu 2013, ariko akaza gufatwa ndetse akanacibwa urubanza. Yongeraho ati “Niba byakorwa n’Ububiligi kuki u Rwanda rutabikora”
Biruta kandi yagarutse ku kibazo cyatanzwe na Paul Rusesabagina mu rukiko ko Atari Umunyarwanda, abibajijwe ati “Dushingiye ku mategeko yacu, ni Umunyarwanda. Ariko nanone… u Bubiligi ntiburadusaba ko tumuhindurira [ubwenegihugu]”.
Yaboneyeho kandi kubeshyuza abavuga ko Rusesabagina adafite abunganizi, avuga ko Atari byo, [kuko] “ari kunganirwa n’umunyamategeko w’Umunyarwanda. Ikibazo ni uko abanyamategeko batari Abanyarwanda nabo bari bifuje kuzamwunganira ariko ishyirahamwe ry’abanyamategeko mu Rwanda ntiryabyemera”.
Minisitiri Biruta kandi yashwishurije abakeka ko Leta y’ Rwanda iteganya kohereza Rusesabagina kuburanira mu Bubiligi, ati “u Bubiligi ntiburatanga icyo cyifuzo. Byongeye kandi, Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Rwanda; rero ni impamvu yumvikana kuba umucamanza w’Umunyarwanda yamucira urubanza”.
Mu bindi, Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo u Rwanda rukora rutabikora rugamije gushimisha abafatanyabikorwa, ahubwo biba bigamije inyungu z’Abanyarwanda.
Yagize ati “Nibyo u Bwongereza na Amerika ni abafatanyabikorwa b’ingenzi kandi bafite uburenganzira bwo kugira icyo bavuga ku Rwanda. Ariko Leta y’u Rwanda ikorera Abanyarwanda, ntabwo ikorera abaterankunga cyangwa ibihugu by’abafatanyabikorwa”.
Biruta yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kubona ubutabera ku byaha by’iterabwoba byakozwe na Rusesabagina n’abambari be bigahitana abantu icyenda.
Yagize ati “Ndashaka kwibutsa ko Rusesabagina ari kuregwa iterabwoba. Umutwe witwaje intwaro yatangije niwo wishe Abanyarwanda icyenda”.
Mu gihe imiryango mpuzamahanga irenga 84 ikomeje ibikorwa byo kugaragaza ko Rusesabagina arengana, Minisitiri Biruta yavuze ko nawe “ashimishijwe no kuvuga ku ruhande rw’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina”.