Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi.
Kuri uyu wa Kane nibwo hasohotse iteka rya Minisitiri ryirukana Ayinkamiye Febronie, Mutesa Epimaque, Nyirimbibi Juvénal, Mutunzi Alexis, Sebahire Roger David na Muhire Michel ku murimo w’abahesha b’inkiko.
Ntihasobanuwe amakosa akomeye bakoze ariko nka Nyirimbibi Juvénal yatawe muri yombi mu kwezi gushize akekwaho ubwambuzi bushukana.
Bivuze ko abahesha b’inkiko birukanywe nta handi bashobora guhabwa umurimo ujyanye n’urwego rw’ubutabera mu Rwanda.
Ingingo ya 46 y’ itegeko N° 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda rivuga ko impamvu zituma umuhesha w’inkiko w’umwuga ahagarikwa cyangwa yirukanwa burundu harimo guteza cyamunara mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibyo yafatiriye; kwaka cyangwa kurya ruswa; kurigisa ibyo yafatiriye cyangwa icyatanzweho ubwishyu.
Ashobora kwirukanwa kandi kubera ko yakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu, amakosa akomeye yakora mu mwuga bitewe n’imyitwarire mibi; gukoresha uburiganya kugira ngo agirwe umuhesha w’inkiko w’umwuga no kurangwa n’ivangura mu mirimo ye.
Muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yahuraga n’abahesha b’inkiko b’umwuga, yavuze ko abagikoresha nabi inshingano zabo byanze bikunze bizabagiraho ingaruka.
Yagize ati “Hari abakoresha nabi inshingano zabo iyo barimo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, bake cyane mukiri muri iyo ngeso irabasiga i Mageragere […] Bake cyane bigize inzuki bazahura n’umuriro.’’
Busingye yakomeje avuga ko abo bitwara nabi banduza isura y’umwuga wabo.
Yagize ati “Umuhesha w’inkiko umwe wakoze akazi nabi, wagashyizemo ingeso mbi, warengereye amategeko, wakoze ikintu kidusaba kwisobanura, yanduza isura yanyu mwese uko muri aha […] Uzabeshyerwa yakoze igikorwa cye akurikije amategeko ndamubwira ko inzego zose zizamushyigikira.’’
Mu Rwanda hari Abahesha b’Inkiko b’umwuga basaga 400; abatari ab’umwuga ni 2627 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere 30, Ab’Imirenge 416, Ab’Utugari 2147 na batatu bo muri Minisiteri y’Ubutabera, umwe wo ku Rwego rw’Umuvunyi ndetse n’abo muri MAJ 30.