• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Minisitiri w’Ubutabera yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu

Minisitiri w’Ubutabera yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu

Editorial 19 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yirukanye burundu abahesha b’inkiko b’umwuga batandatu kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi.

Kuri uyu wa Kane nibwo hasohotse iteka rya Minisitiri ryirukana Ayinkamiye Febronie, Mutesa Epimaque, Nyirimbibi Juvénal, Mutunzi Alexis, Sebahire Roger David na Muhire Michel ku murimo w’abahesha b’inkiko.

Ntihasobanuwe amakosa akomeye bakoze ariko nka Nyirimbibi Juvénal yatawe muri yombi mu kwezi gushize akekwaho ubwambuzi bushukana.

Bivuze ko abahesha b’inkiko birukanywe nta handi bashobora guhabwa umurimo ujyanye n’urwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Ingingo ya 46 y’ itegeko N° 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda rivuga ko impamvu zituma umuhesha w’inkiko w’umwuga ahagarikwa cyangwa yirukanwa burundu harimo guteza cyamunara mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibyo yafatiriye; kwaka cyangwa kurya ruswa; kurigisa ibyo yafatiriye cyangwa icyatanzweho ubwishyu.

Ashobora kwirukanwa kandi kubera ko yakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu, amakosa akomeye yakora mu mwuga bitewe n’imyitwarire mibi; gukoresha uburiganya kugira ngo agirwe umuhesha w’inkiko w’umwuga no kurangwa n’ivangura mu mirimo ye.

Muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yahuraga n’abahesha b’inkiko b’umwuga, yavuze ko abagikoresha nabi inshingano zabo byanze bikunze bizabagiraho ingaruka.

Yagize ati “Hari abakoresha nabi inshingano zabo iyo barimo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, bake cyane mukiri muri iyo ngeso irabasiga i Mageragere […] Bake cyane bigize inzuki bazahura n’umuriro.’’

Busingye yakomeje avuga ko abo bitwara nabi banduza isura y’umwuga wabo.

Yagize ati “Umuhesha w’inkiko umwe wakoze akazi nabi, wagashyizemo ingeso mbi, warengereye amategeko, wakoze ikintu kidusaba kwisobanura, yanduza isura yanyu mwese uko muri aha […] Uzabeshyerwa yakoze igikorwa cye akurikije amategeko ndamubwira ko inzego zose zizamushyigikira.’’

Mu Rwanda hari Abahesha b’Inkiko b’umwuga basaga 400; abatari ab’umwuga ni 2627 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere 30, Ab’Imirenge 416, Ab’Utugari 2147 na batatu bo muri Minisiteri y’Ubutabera, umwe wo ku Rwego rw’Umuvunyi ndetse n’abo muri MAJ 30.

2018-07-19
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Editorial 07 Jul 2019
Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Editorial 05 Oct 2018
Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe

Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe

Editorial 12 Oct 2018
Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Editorial 25 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Loni igiye gutangiza iperereza ku mikoranire hagati ya M23 na Leta ya Kabila
HIRYA NO HINO

Loni igiye gutangiza iperereza ku mikoranire hagati ya M23 na Leta ya Kabila

Editorial 08 Dec 2017
Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo
Amakuru

Namibia yatsembye, ngo nta musirikari wayo uzajya gusiga agatwe muri Kongo

Editorial 30 Nov 2023
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 19/01/2018
INKURU NYAMUKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 19/01/2018

Editorial 20 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru