• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Kigali:Abakirisitu bahujwe no gushimira ibyo Imana yabagejejeho

Ubwanditsi 08 Aug 2016 Mu Mahanga

Ku incuro ya 5 amadini n’amatorero yateraniye muri stade Amahoro mu rwego rwo gushimira Imana ibyo yakoze mu myaka 22 ishize aho kuri ubu Abanyarwanda bari mu mahoro n’umutekano bashima Imana ibyo yabakoreye, icyo giterane cyari gifite intego igira iti ‘‘Rwanda murika umurikire amahanga’’.

Rév Musenyeri Birindabagabo Alex akaba n’umuyobozi wa Peace Plan yabwirije Ijambo ry’Imana mu II Gutegeka 8:10-11 mu inyigisho yagize ati ‘‘ntitugomba guhora dutumbira ibibazo gusa kuko tudashobora kubona ibisubizo n’ibitangaza Imana idukorera umunsi ku wundi’’.

Musenyeri Birindabagabo yasabye Guverinoma ko umwaka utaha igikorwa cyo gushima Imana cyabera no muri buri Mudugudu kugira ngo hatazabaho kwibagirwa aho Imana yakuye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri w’Intebe Anastaze Murekezi yashimiye umuryango Peace Plan, amatorero n’amadini kuri gahunda yateguye yo gushima Imana buri mwaka ko Leta izakomeza kubafasha ndetse no kubashyigikira mu gushimira Imana ibyo Imana ikomeje gukorera Abanyarwanda n’aho yabakuye ko icyo giterane kidashobora kuzibagirana mu mitima y’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe yagize ati ‘‘Umuco wo gukunda igihugu umaze gufata umurongo’’ yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhora bashima Imana ku bwo igihugu Imana yabahaye n’impanuro zitangwa na Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Abanyarwanda biteje imbere baturutse mu Intara zitandukanye bashimiye Imana ibyo bamaze kugeraho aho umwe muri abo waturutse mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kizigiro Akagari ka Mbogo yasabye Minisitiri w’Intebe kuzabasura aho yavuze ko asigaye yeza toni 7 buri kwezi kandi ko arimo akora km 4 z’umuhanda ku bushobozi bwe abikesha amahugurwa yahawe na RAB mu guhinga urutoki rwa kijyambere.

Minisitiri w’Intebe yashimiye Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda agahagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko kubera imiyoborere myiza u Rwanda rumaze kuba igihugu cyubashywe mu ruhando rw’ibindi bihugu.

Aho muri Mutarama u Rwanda rwakiriye imikino ya CHAN naho muri Nyakanga rukongera kwakira inama mpuzamahanga ikabera mu nyubako nziza ya Kigali Convention Center ko ibyo babikesha Imana ndetse n’imiyoborere myiza.

Amatorero n’amadini bijeje Minisitiri w’Intebe ko bagiye kwita ku bana b’inzererezi ko buri torero rizajya ribazwa umwana uzajya agaragara hafi y’urwo rusengero na kiriziya ko bagiye kuba inshuti z’abo babavana mu bukene n’ubwigunge.

Abayobozi b’amatorero n’abakiristu basengeye u Rwanda, Ibihugu bw’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika n’isi muri rusange kugira ngo bagire amahoro n’umutekano no kwiha agaciro badakomeje gutega ku nkunga z’amahanga, ahubwo bakiyumvamo ubushobozi kuko na bo bafite Imana kimwe n’abandi batuye ku yindi migabane.

-3525.jpg

Basanda Ns Oswald

2016-08-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya  ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Kigali : Perezida Kagame yunamiye Intwari zitangiye Igihugu

Kigali : Perezida Kagame yunamiye Intwari zitangiye Igihugu

Ubwanditsi 04 Feb 2016
Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Ubwanditsi 05 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo
Amakuru

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Ubwanditsi 28 Feb 2023
Ni byiza kuba Sudan yarinjizwe muri EAC
POLITIKI

Ni byiza kuba Sudan yarinjizwe muri EAC

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.
Amakuru

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Ubwanditsi 31 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru