• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Editorial 31 Jul 2017 Mu Rwanda

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki kugirango Abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga bihitiremo Umukuru w’Igihu uzakomezanya nabo mu myaka irindwi ir’imbere, nkuko kandi abasaga Miliyoni eshatu n’igice babisabye Perezida Paul Kagame ko yakwemera agakomezanya nabo, nawe akabemerera ari nayo mpamvu amaze kuzenguruka uturere 26, aganira nabo, abibutsa ko aribo babyisabiye ko ayo mahitamo yabo batagomba kuyapfusha ubusa, tariki 4/8, bagahitamo neza batora Umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Nyuma y’Intara y’Uburengerazuba, Paul Kagame yiyamarije mu cyumweru gishize aho yari mu Karere ka Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke, ubu noneho kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga, Umukandida wa FPR-Inkotanyi yerekeje mu Karere ka Burere na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu murenge wa Rusarabuye mu kagari ka Ndago muri Stade y’Akarere ka Burera, imbaga y’abanyamuryango ba FPR, baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Burera, bazindutse kare cyane kuko twahageze muma saa yine, abo baturage batubwiye ko bo bahageze nka saa kumi nimwe za mugitondo.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Amajyaruguru dukungahaye cyane ku gihingwa cy’ibirayi n’ibigori, kuburyo umuturage yihaza akabasha no gusagurira amasoko.

Burera ni Akarere kagizwe n’imirenge 17, gafite ubuso bungana na kilometero kare 644.5; gatuwe n’abaturage 336 582. Mu byagezweho muri aka Karere mu myaka irindwi ishize ya manda ya Paul Kagame, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ziyongereyeho 24.6%, aho zavuye kuri 2 695 mu 2010 zigera ku 10 958 muri uyu mwaka.

Mu bijyanye n’ubuzima aka karere gafite igipimo kirenze impuzandengo y’igihugu ya 86%, aho mu bijyanye n’ubwisungane bwo kwivuza abaturage bagera kuri 98% bafite mituweli.

Burera kandi iri hejuru y’impuzandengo y’igihugu ingana na 84.8% mu bijyanye n’umubare w’abagerwaho n’amazi meza aho abaturage bangana na 85.3% bayafite.

Mu gihe imyiteguro yo kwakira Umukandida Paul Kagame, irimbanije morali niyose abanyamuryango baravuga imyato FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ndetse ari nako bataka akarere kabo ka Burera karimo ibiga bya Burera na Ruhondo bitanga ingufu z’ama
shanyarazi acanira umujyi wa Kigali n’utundi duce tw’igihugu.

Muri Burera Kagame yavuze ko “Ntantambara yatera ubwoba”

Ati:“Aha muri Burera n’utu duce twose duhanye imbibi, nkuko Gatabazi yabivuze, twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka gutera imbere byose, birashoboka, byarashobotse bizashoboka, kubera mwebwe. Kubera ubufatanye, twese dufatanyije. Ubufatanye, gukora politiki nziza nta mpamvu Burera, u Rwanda tutazatera imbere.

Abafatanyije, abagendera hamwe, bagera kure. Turashaka kugera kure rero. Kure mu majyambere yacu kandi buri wese iyo agize uruhare rwe tugafatanya nyine biranihuta. Sibyo.

Ubufatanye ntabwo ari ubwo hagati yacu gusa mu Banyaburera cyangwa muri FPR ni ubufatanye bw’igihugu cyose. Gukorera hamwe, ubumwe, nimujya kureba neza muri iki gihe turimo cy’amatora, FPR muri benshi , muragwiriye hose ariko harimo n’ubufatanye n’indi mitwe ya Politiki.”

-7426.jpg

-7428.jpg

-7429.jpg

-7430.jpg

2017-07-31
Editorial

IZINDI NKURU

Agati kateretswe n’ Imana ntigakangwa n’inkubi y’umuyaga. Abafaransa bafungiraga Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, ntibari bazi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azahagaruka ari Umukuru w’Igihugu cyiyubashye.

Editorial 23 Apr 2021
Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.

Mu mukino wa gishuti, APR FC yatsinze Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.

Editorial 06 Jun 2021
Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Editorial 10 Jul 2017
FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Editorial 15 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.
Amakuru

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Editorial 31 May 2021
Wema Sepetu yatunguye abatari bake atangaza ikintu yicuza mu buzima bwe cyakabereye isomo abakobwa bakiri bato
SHOWBIZ

Wema Sepetu yatunguye abatari bake atangaza ikintu yicuza mu buzima bwe cyakabereye isomo abakobwa bakiri bato

Editorial 27 Oct 2017
Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”
Amakuru

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Editorial 08 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru