Ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakene, haravugwa umugore wagiye gusambana n’umugabo wamubeshye ko ari ingaragu, nyuma umugore akabimenya. Yaramukubise amuneraho amadarubindi impaka zivuka ubwo.
Ni mu mudugudu wa Rugenge, akagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima, ahitwa mu Kiyovu cy’abakene. Ibi byabaye mu ma saa yine y’ijoro, ubwo umugabo w’umugande yateretaga umugore watandukanye n’umugabo w’isezerano, amubeshya ko nta mugore babana.
Nk’uko bivugwa n’abaturanyi b’uyu mugande, ngo yahise ajyana uwo mugore mu cyumba batangira guhana imibiri ho impano.
Umuturanyi wabo abibonye, ahita ajya guhamagara umugore wa wa mugabo aho acururiza ku muhanda, nawe amanuka atarwiyambitse.
Wa mutego mutindi rero waje kubashibukana, umugore abasanga mu buriri bahuje urugwiro, yadukira umugore ngo aramuniga hafi guhera umwuka. Umugabo yabonye bikomeye amumukura hejuru, ariko amadarubindi yayahinduye ubushwangi.
Yagiye kwishyuza linete aba yihaye rubanda.
Uyu mugore wagiye gusambana, ntiyihanganiye ko linete ze zihera burundu. Yabyukiye mu nzego z’umutekano asaba ko bamwishyuriza linete, cyane ko we avuga ko bamukubitiye mu nzira nta byo gusambana birimo.
Ibi ni ibivugwa na bagenzi be agenda abwira ko yahohotewe. Mu kumufasha gukemura ikibazo, Inkeragutabara zagiye mu iperereza ngo hamenyekanye icyateje urwo rugomo, maze ababibonye bavuga ko yamukubitiye mu nzu ye, amusanganye n’umugabo we.
Nyamugore abikojejwe arabihakana, asabwa kubyihorera cyangwa bikaba urubanza. Aha nawe ntabyemera kuko byatuma rubanda imwota. Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu mugore, avuga ko umusambane we yamwijeje kuzamugurira linete zisimbura izamenetse, ariko abareba kure bagakerensa ubushobozi bwe.