Ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018, nibwo abayobozi bakuru b’igihugu n’abikorera bahagurutse I Kigali berekeza mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo,, ahari kubera umwiherero watangiye tariki 26 Gashyantare kugeza iya 1 Werurwe 2018.
Mu biri kubera muri uyu mwiherero harimo n’imyitozo ngororamubiri ikorwa mu masaha ya mu gitondo aho abayobozi bose bitabiriye uyu mwiherero bazindukira mu karasisi bakavamo bagakora imyitozo itandukanye.
Uyu mwiherero uyobowe kandi watangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho mu mpanuro yatanze atangiza uyu mwiherero yakanguriye abayobozi kugira umuco wo gukorana no kugira ubufatanye n’abo bafatanyije kuyobora.
Perezida Kagame kandi yakebuye abayobozi bagira ikimenyane mu kazi kabo abibutsa ko ikimenyane n’icyenewabo